RFL
Kigali

Ibigwi n'amateka bya Lick Lick wizihiza imyaka 35: Umukunzi we Ella n'abarimo Meddy bamukoreye ibirori bikomeye by'isabukuru ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/07/2022 12:15
1


Mu mafoto Meddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ibihe bidasanzwe byaranze ibirori by’isabukuru y’umuhanzi Lick Lick byanagaragayemo Ella bavugwa mu rukundo.



Muri aya mafoto hari aho Meddy agaraga ari kumwe n’umugore we Mimi ndetse n’abandi bantu batandukanye bagize imiryango y’inshuti batuye muri Amerika barimo inshuti z’akadasohoka bahorana umunsi ku munsi.

Muri aba hagaragaramo Ella uvugwa mu rukundo na Lick Lick ndetse amakuru akavuga ko uyu Ella ari we wateguye ibi birori agahuza inshuti n’abavandimwe za Lick Lick banafatanyije gukatana umutsima (Cake).

Mbabazi Isaac wamamaye nka Lick Lick yavutse ku itariki 05 Nyakanga 1987, avuka ari umwana wa gatatu mu bana batanu. Yakuriye mu rusengero, akura akunda umuziki aririmba muri korari ndetse anavuza ingoma.

Lick Lick yatangiye kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki mu mwaka wa 2005, akaba yarabyigiraga iwabo mu rugo, akigira ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, n’izindi zitandukanye zerekana ibijyanye no gukora umuziki.

Lick Lick, ubusanzwe iwabo kavukire ni Kicukiro mu Gatenga, akaba afite imyaka 35. Yavuye mu Rwanda azwiho gukora umuziki nka Lick Lick production aho yakoranaga n'abahanzi batandukanye bakomeye hano mu Rwanda nka Meddy, The Ben, Kamishi, Liza, Tom Close, Kitoko n'abandi.

Meddy na Mimi ku munsi w'isabukuru ya Lick Lick

Lick Lick wakanyujijeho na Oda Paccy mu myaka yashize, kuri ubu ari mu rukundo n'umukobwa witwa Ella umuguyaguya umunota ku wundi. Ella ni na we wamuteguriye ibirori by'isabukuru y'amavuko nk'uko amakuru inyaRwanda.com yamenye abihamya.

Ella umukunzi wa Lick Lick ahantu hose yabaga ari kumwe nawe

Ella ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye mu biganiro by’uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi, aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye ndetse mu byo asangiza abantu harimo n’amakuru y’ibyamamare nyarwanda biba hanze.

Mu butumwa bw’amafoto Lick Lick aherutse gusangiza abamukurikira, yagize ati: “Ella yakunze imfuruka.” Hano yakomozaga ku kuba uyu mukobwa yishimiye amafoto yamufotoye. N’ubwo nta jambo ry’urukundo yashyizeho, urebye uko yari amufashe no kuba mu butumwa butatu bucye cyane yasangije abamukurikira, nta kabuza abantu bitega ibirori bindi.

Uyu mugabo bakunze kwita Maitre n'umuryango we ni inshuti z'akadasohoka z'umuryango wa Meddy 


Lick Lick akunda kwerekana ikibatsi cy'urukundo rwe na Ella

Ella ni umukobwa w'uburanga buhambaye

Uburanga bwa Ella butangaza benshi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shemavianney1 year ago
    Turabakundacyane kumakuru,mutugezaho





Inyarwanda BACKGROUND