RFL
Kigali

Ramiro Gonzalez wakatiwe urwo gupfa yasabye iminsi y'inyongezo ngo abanze gutanga impyiko

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/07/2022 1:22
3


Ramiro Gonzalez, umugabo ubarizwa muri Leta ya Texas imwe mu Zunze Ubumwe za America, yasabye kongezwa iminsi mbere yo kwicwa nk'uko yabikatiwe n'inkiko aho avuga ko ashaka kubanza gutanga impyiko ku muntu uyikeneye.



Ramiro Gonzalez w'imyaka 39 y'amavuko, aherutse guhamwa n'icyaha cyo kwica uwitwaga Bridget Townsend byabayeho mu mwaka wa 2001, nyuma urukiko rukuru rwa Texas rwemeza ko agomba kwicwa ku ya 13 Nyakanga 2022.

Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko Gonzalez yatanze icyifuzo gisaba gusubika iyicwa rye, kugira ngo ashobore gutanga impyiko ku muntu uyikeneye byihutirwa.

Abunganizi ba Gonzalez basabye ko igihano cye cyakwigizwa inyuma ho iminsi 30, icyifuzo cyagejejwe kuri guverineri wa Texas, Bwana Greg Abbott ndetse no ku kanama gashinzwe gutanga imbabazi muri Texas.

Ikinyamakuru Independent cyatangaje ko Gonzalez yagize igitekerezo cyo gutanga impyiko, ubwo yandikiranaga na Michael Zoosman wahoze ari umuyobozi wa gereza akaba n'umurwanashyaka wo kurwanya igihano cy'urupfu. 

Bombi bari barandikiranye kuva muri Mutarama 2021, bahana amabaruwa. Zoosman yavuze ko hari umugore wo mu gace atuyemo ukeneye umuntu umuha impyiko, Gonzalez amusubiza ko yakwishimira kuyitanga.

Independent yanditse ko abagize akanama gashinzwe gutanga imbabazi muri Texas bazatorera iki cyifuzo cya Ramiro Gonzalez kuwa 11 Nyakanga, aho bazafata umwanzuro niba azicwa ku ya 13 Nyakanga 2022 nk'uko biteganijwe cyangwa niba azongezwa iminsi 30 yo kubaho.

Leta Zunze Ubumwe za America ni kimwe mu bihugu bigishyiraho igihano cy'urupfu, bitewe n'uburemere bw'ibyaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana jonas1 year ago
    None ubuho izompuhwe zogufasha mugutanga imfyigo akivanyehe? Uwishe niyicwe arekuzana ivyibigongwe.
  • Kanyana1 year ago
    Ndumva30jrs yazihabwa agatanga imbyiko kubayikeneye, ese ubundi kuki AMERICA ariyo itanga igihano cyo gupfa gusa?Bagomba kubyigaho bakagikuraho cyangwa kw Isi yose bakagisubizaho.
  • Niyomukiza Willy 1 year ago
    Ariko vraiment ntibazi ko guhora arukwimana ninde yababwiye kwica abantu ngo nuguhana reka uwiteka wenyene Abe ariwe azoduhorera





Inyarwanda BACKGROUND