RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya wifujwe cyane n’umutoza Haringingo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2022 17:30
1


Rutahizamu Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri iri imbere.



Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 6, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022, byarangiye Tuyisenge Arsène ukina anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo asatira ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC yari amazemo imyaka 3.

Uyu mukinnyi akaba yarifujwe cyane n’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian nyuma yo kumwitegereza akanyurwa n’imikinire ye cyane mu mwaka ushize w’imikino.

Tuyisenge abaye umukinnyi wa 7 Rayon Sports iguze muri iyi mpeshyi kuko yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sport.

Rayon Sports yagerageje gukora impinduka mu batoza ndetse no mu bakinnyi kugira ngo igerageze uburyo bwose bushoboka izegukane igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha dore ko umwaka ushize w’imikino usa n’uwayipfiriye ubusa kuko nta gikombe yigeze itwara.

Haringingo Francis n’itsinda ry’abatoza bashya ba Rayon Sports bafite intego yo kubaka amateka muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.

Tuyisenge Arsene yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Arsene yifuzwaga cyane n'umutoza Haringingo muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUVUSHA JEAN1 year ago
    ALSÈNE BLAVOOO🏃‍♂️🏃‍♂️Biriya ni byiza kuko bariya bubatse amazina bakeneye ababasimbura RAYON OYEEEEE





Inyarwanda BACKGROUND