Umuhanzi Chris Brown ategerejwe mu bahanzi bazataramira muri Kenya muri Kanama 2022 nyuma y'uko yaherukaga kuhataramira akahasarura umubare w’amafaranga akabakaba Miliyoni 800Frw.
Umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, Chris Brown, agiye gutaramira muri Kenya hamwe n’ibindi byamamare bikomeye ku isi. Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru byinshi aravuga ko Chris Brown uri mu bafite abakunzi benshi ku isi agiye azataramira mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, kuwa 26 Kanama 2022.
Igitaramo Chris Brown azitabira cyateguwe n’umuvanzi
w’umuziki uri mu ba mbere muri Kenya akaba n’umujyanama w’abanyempano, Dj Slahyer. Iki gitaramo kizaba mu masaha y’umugoroba kibera mu gace ka Carnivore.
Ni ku nshuro ya kabiri Chris Brown agiye gutaramira muri
Kenya kuko yaherukaga kuhataramira mu mwaka wa 2016, icyo gihe igitaramo cye cyabereye
kuri Nyali Golf Club maze Guverineri Ali Hassan Joho asezeranya abanyabirori ku
bazakomeza kubona ibyamamare bya mbere ku isi biza gutamira muri iki gihugu.
Icyo gihe Mombasa yari ishyushye cyane kuko si Chris Brown
wenyine wari wataramiye abanya Kenya kuko na Wizkid wo muri Nigeria na Alikiba bari mu bahuriye nawe ku rubyiniro.
Byavuzwe ko Chris Brown yahawe akayabo ka 788, 095,037.88Frw, amafaranga atari macye mu minota 90 yaririmbye bivuze ko yasaruraga Miliyoni 8.7Frw mu munota
umwe.
Chris Brown w'imyaka 33, afite abana 3. Afite uburebure bwa 1.85m. Yatangiye umuziki by’umwuga akiri muto, hari mu mwaka wa 2002. Ubutunzi bwe bubarirwa
muri Miliyari 60Frw. Ni umwanditsi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umukinnyi wa
filime.
Chris Brown agiye gutaramira muri Kenya
Hari hashize imyaka 6 ataramiye muri Kenya
Ari mu bahanzi bakundwa na benshi yaba mu bihangano bye no ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO