Nibura buri wese mu bitabiriye igiterane cyateguwe n’abatalibani n’abayobozi b’amadini n’amoko bagera ku 3.000 baturutse hirya no hino muri Afuganisitani, bashyigikiye ko amashuri yisumbuye y’abakobwa yakongera gufungura.
Nibwo bwa mbere
igiterane nk'iki kibaye, kuva umutwe wa kisilamu wakigarurira igihugu muri
Kanama. Muri Werurwe, nibwo abatalibani bagarutse ku itangazo ryabo rivuga ko
amashuri yisumbuye azafungura, ariko ku bakobwa bavuga ko azakomeza gufungwa
kugeza igihe hazashyirwaho gahunda ikurikije amategeko ya kisilamu kugira ngo
bafungure.
Iyi gahunda yababaje abana b’abataribani ndetse n’imiryango myinshi yo mw’isi n’abadiporomate. Mu magambo ye, Sayed Nassrullah Waizi ukomoka mu ntara ya Bamiyan rwagati, yagize ati: "Baziga kandi bazababera abayobozi beza abazabakomokaho."
Ntabwo byari byumvikana
neza inkunga yatewe kuri iyi myumvire, cyangwa uburyo icyemezo kuri iki
kibazo cyatekerejweho. Guverinoma mpuzamahanga, cyane cyane Washington zavuze
ko abatalibani bakeneye guhindura inzira y’uburenganzira ku mugore kugira ngo bagabanyirizwe
ibihano yafatiwe by’umwihariko ku mabanki.
Afuganisitani iri mu
bibazo bikomeye by’ubukungu kubera ko miliyari nyinshi mu bubiko bwa banki
nkuru zahagaritswe, kandi ibihano mpuzamahanga byafatiwe urwego rw’amabanki
nyuma y’aho abatalibani bigaruriye iki gihugu.
Minisitiri w’intebe w’agateganyo w’iki gihugu mu ijambo yavugiye mu giterane cyabereye mu murwa mukuru Kabul, yavuze ko kigamije gukemura ibibazo no guha imbaraga ubuyobozi buriho.
Mohammad Hasan Akhund
yagize ati: "Leta ya kisilamu ya Afuganisitani igerageza gukemura ibibazo
byose. Iyi guverinoma yagezweho nyuma y’ibitambo byinshi, tugomba gufatanya
kuyishimangira no kuyishimira."
Abataribani bagiye kongera gufungura amashuri y'abakobwa yari yarahagaritswe.
Src: THE GLOBE AND MAIL
TANGA IGITECYEREZO