RFL
Kigali

Google igiye gukuraho ku mugaragaro indi porogaramu ikoreshwa mu kuganiriraho

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:28/06/2022 13:49
0


Google Hangout igiye gushyirwaho akadomo kuri buri wese uyikoresha mu Ugushyingo 2022. Google Chat yiteguye guhita ijyaho nk’umusimbura wayo. Ibi bigenewe abiyandikisha kuri Google Workspace nk’ikiganiro rusange gitanga ubushobozi bwinshi butandukanye.



Izi mpinduka zose zirimo kwiga ku buryo sisiteme nshya izajya ikora, ndetse ikanorohereza abakoresha izi serivise za Google. Ikindi kirimo ni ukubona amakuru hakiri kare n’uburyo bwiza bwo kugenzura ibintu no gucunga neza gahunda zawe utagowe n’ikoranabuhanga.

Google yatangiye ibikorwa byo gukuraho Hangout kubakiriya bayo ba Workspace muri Gashyantare 2022. None irashishikariza abakoresha Hangout bose guhindura bakajya kuri Google Chat bitarenze Ugushyingo. 

Mu bihe bitandukanye, ubutumwa bwa Hangout buzajya buhuzwa n’ubwa Google Chat mu buryo bwikora (Automatic). Ubu buryo buzoroshya gukomeza ibiganiro by’ako kanya hamwe no kubona amakuru y’ibiganiro byashize.

Iyo ufunguye Hangout muri mushakisha y'urubuga rwa mudasobwa (Web Browser), ubutumwa buzajya bugaragara ahagana hejuru bufite umurongo ugomba gukurikira wo gufungura Google Chat nk’uburyo butanga amakuru yinyongera. Urasabwa guhita ubihinduranya mu gihe ukoresheje umugereka ariwo (Chrome Extension) wa Hangout.

Hamwe na Google Chat izagena iterambere rya Google ritangwa nk’uburyo bwo guhuriza hamwe Chat zose mu cyumba kimwe (tab) kimwe. Porogaramu zo muri terefone ngendanwa ya Hangout nayo izahagarikwa mu Gushyingo. Gusa porogaramu ya Google Chat iraboneka kuri terefone za iPhone na Android zose.

Mugihe impinduka zigenda zifata izindi mbaraga, kwimukira kuri Google Chat mu byukuri ntabwo ari bibi. Imwe mu mbogamizi ni uko guhamagara kuri videwo ishobora kujya ikora gusa muri porogaramu zigendanwa ya za Gmail. Icyakora Google ishobora kujya ikoherereza ubutumwa muri Chat kugira ngo bagufashe kubona ubundi buryo wakoreshamo ibyo utabonye.

Google ntiyamenyekanye cyane ku bijyanye na porogaramu zo kohereza ubutumwa muri ibi bihe. Akenshi itanga ibisubizo byinshi kandi icyarimwe. Igisubizo kimwe cyasuzumwe neza gikenewe ni ukuvugana n’inshuti, imiryango, hamwe n’abakozi mukorana byamamaye cyane nka Google Talk, Duo, na Hangout byafashishe mu gukemura ibibazo bitandukanye byo kuvugana mutari kumwe.

Google Chat and Meet hamwe n’izindi porogaramu za Google na serivisi zayo bavuga ko ari ejo hazaza hezahayo. Ni ngombwa rero kwitegura kubikoresha hakiri kare kugira ngo ugendane n’ibigezweho mw’isi y’ikoranabuhanga.


Google hangout iri kugana ku musozo wayo igasimburwa na Google Chat


Src: Digital Trends






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND