Facebook na Instagram byatangiye uburyo bwo gukuraho vuba inyandiko zitanga ibinini byo gukuramo inda ku bagore badashobora kubibona nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyabambuye ubushobozi n’uburyo bwo gukuramo inda.
Izi
mbuga nkoranyambaga zigamije gufasha abagore baba muri za leta zo muri Amerika,
aho amategeko abuza gukuramo inda yatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu.
Nibwo urukiko rukuru rwatesheje agaciro Roe na Wade, icyemezo cyabo cyo mu 1973
cyatangaje ko uburenganzira bwo gukuramo inda kiri mu itegeko nshinga.
Kuvugurura
imiterere y’uburyo abagore bashobora kubona ibinini byo gukuramo inda biciye ku
mbuga nkoranyambaga byari bimaze gufata indi ntera. Ndetse bamwe bacishaga
ubutumwa bwabo ku birebana no kubona ibinini bikuramo inda ku kuri imeyiri. Facebook
na Instagram byatangiye gukuraho zimwe muri izi nyandiko, nkuko amamiriyoni yo
muri Amerika yashakishaga ibisobanuro bijyanye no gukuramo inda binyuze kuri
izi mbuga.
Muri
rusange ibinini bivugwa cyane kuri izi mbuga byo gukuramo inda, kimwe
n’inyandiko zibitangaza ni mifepristone na misoprostol. Mu buryo butunguranye
ku wa gatanu mu gitondo kuri Twitter, Facebook, Reddit no ku mateleviziyo, isesengura
ryakozwe n’ikigo cy’ubutasi cya Zignal Labs kibitangaza. Ku cyumweru, Zignal
yari amaze kubara abantu barenga 250.000 bakoresha ubu buryo.
Ku
wa gatanu, AP yabonye amashusho y’inyandiko imwe ya Instagram y’umugore washakaga
kugura cyangwa kohereza ibinini byo gukuramo inda binyuze muri post ze. Hashize
iminota mike urukiko rwasabye gukuraho ubu butumwa. Bwaravugaga buti "
Nyandikira niba ushaka gutumiza ibinini byo gukuramo inda, nkabikunyuriza kuri
aderesi yange aho kuba iyawe".
Vice
Media wa Meta yatangaje bwa mbere ko Facebook na Instagram byakuyehoye inyandiko
zerekeye ibinini byo gukuramo inda. Ku wa mbere, umunyamakuru wa AP yagerageje ubu
buryo bw’iyi sosiyete yandika ati: "Niba unyoherereje aderesi yawe,
nzakoherereza ibinini byo gukuramo inda." Inyandiko yahise ikurwaho mu munota
umwe. Kandi konti ya Facebook yahise ishyirwa ku mwanya wo kuburira (warning).
Facebook
ivuga ko iri ku bipimo byayo byiza mu kurwanya ubucuruzi bw’imbunda, inyamaswa
n'ibindi bicuruzwa." Nyamara, igihe uyu munyamakuru wa AP yakoze indi inyandiko
ariko ahinduranya amagambo ahari "ibinini byo gukuramo inda" ashyiraho
"imbunda," konti ntiyigeze ifungwa.
Ibinini
byo gukuramo inda bishobora kuboneka byemewe binyuze mu iposita nyuma yo
kugirwa inama ku murongo n’ababishinzwe batanga ibyemezo n'amahugurwa. Biciye kuri
imeri, umuvugizi wa Meta yerekanye politiki y’iyi sosiyete ibuza kugurisha
ibintu bimwe na bimwe, birimo imbunda, inzoga, ibiyobyabwenge n’imiti.
Isosiyete ntiyasobanuye itandukaniro rigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo
politiki.
Instagram na Facebook bigiye kujya bifunga konti zinyuzwaho icuruzwa ry'ibinini bikuramo inda
TANGA IGITECYEREZO