Isanduku ya Patrice Lumumba kuri iki cyumweru yageze i Haut-Katanga mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahasanzwe hakorerwa ibikorwa byo kwibuka intwari.
Iryinyo rimwe ni ryo risigaye ry’uyu munyapolitiki witangiye
iki gihugu. Gukunda igihugu kuruta ubuzima bwe n’akandi kazi ke yabigiriyemo
ibihe bikomeye mu rugamba rwo kuyobora no kugenzura umutungo wo muri iki gihugu
cya Afrika yo hagati.
Joseph Anganda, Umuyobozi w’ishyaka Congolese National Movement yagize ati. “Nyuma yo kuruhukira mu mudugudu yavukiyemo, isanduku
y’uwahoze ari Perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma
y’ubwigenge hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka. Hano muri uyu mujyi niho Lumumba
yiciwe muri Mutarama 1961, hashize amezi ane manda ye irangiye.”
Kumel Kumelundu Kasongo utuye i Lubumbashi avuga ko
Shilatembo ari ahantu heza ho kubikorera, nk'uko Minisitiri w’intebe
nawe yabivuze. Igihe cyose bari mu muhanda yarize amarira menshi agaragara mu
maso ye. Avuga ko hariya ariho bahisemo kumwicira (Patrice Lumumba). Nubwo yari afite
ibitekerezo byiza ariko ntibabuze kumuhitana.
Kuri Josaphat Sungu, undi muturage wa Lubumbashi,
avuga ko icyo bashobora ari ukumwibuka, kuko ari intwari y'igihugu kandi yabigishije
ubumwe no kubana mu mahoro. Umubiri wa
Lumumba waje gushongeshwa muri acide nyuma yo kwicwa.
Ariko umupolisi w’Ububiligi yagumanye iryinyo nk’igikombe
(igihembo). Abayobozi b'Ababiligi mu 2016 bafashe umukobwa we abaha icyo
gihembo yari abitse (iryinyo rya Lumumba). Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro
uteganyijwe kubera i Kinshasa ku ya 30 Kamena, ari wo munsi w'ubwigenge.
Patrice Lumumba yaharaniye ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Isanduku ya Patrice Lumumba yatemberejwe i Katanga aho yiciwe
Src: Africa News
TANGA IGITECYEREZO