Instagram iri kugerageza uburyo bushya ku bayikoresha bwo kugenzura konti zabo. Muri ubu buryo harimo uburyo bumwe bugamije gusuzuma imyaka y’abayikoresha hagendewe kw’isura washyizemo cyangwa wemejemo.
Kugeza ubu, imwe mu ngero iyo porogaramu isaba abayikoresha ni ukugenzura imyaka yabo buzuzamo amatariki bavukiyemo. Gusa hari n’aho bikorwa hakoreshejwe amashusho y'indangamuntu.
Nyamara, porogaramu ya Meta ubu irimo gushaka
uburyo bubiri bwo gufasha mu gutunganya iki gikorwa. Gutandukanya abantu no kubagereranya
binyuze mu kwifotoza. Ibi ni mu rwego rwo guteza imbere AI (Artificial
Intelligence).
Inzira ya mbere buzakoreshwamo ni uguhuza abantu
batatu bahuje konti imwe ya Instagram ndetse bakemeza n’imyaka bafite. Ahandi hakenewe
igenzura ni nko ku bayikoresha bafite hejuru yimyaka 18. Mu gutangira uzajya
asabwa kwerekana isura azajya aba afite iminsi itatu yo gusubiza icyo kibazo.
Uburyo bwo gusuzuma mu maso (Face scan), buzajya
bukoreshwa hoherezwa amashusho wifotoje mu kigo kindi bifitanye imikoranire
cyitwa Yoti. Iyi izajya ikoresha imashini ziga ku myaka umuntu afite biyemere
cyangwa biyange. Yoti isanzwe ikoresha tekinoroji yo kugenzura indangamuntu zemejwe
na Guverinoma y'u Bwongereza hamwe n’ibigo by’iterambere rigezweho mu Budage.
Yoti ifite ikoranabuhanga ryayo rishobora kubona
ibimenyetso byo mu maso. Bivuze ko aya makuru adakoreshwa n’ikigo cya META
gusa, ahubwo iyoherereza Yoti. Gusa zombi zivuga ko amakuru azajya aba afite
umutekano ku buryo buhagije.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza uburyo Instagram
izakoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha ubu uburyo bwayo bwo kugenzura
amasura. Ariko irateganya gukora nk’uko urubuga rwa Yoti narwo rukora. Birashoboka
ko ubu buryo buzageza ku burambe iyi
porogaramu.
Ubundi kandi, mu gihe abakoresha basabwa kuba bafite
nibura imyaka 13 yo kwiyandikisha kuri konte ya Instagram. Porogaramu ntabwo
yari ifite uburyo bunoze bwifashishwa mu kugenzura ibi, ndetse no kubaza
abakoresha bashya itariki y'amavuko. Umwaka ushize kwinjiza itariki y'amavuko
byabaye itegeko kubakoresha bose nubwo ibi byashoboraga no gukurwa kuri konte
ya Facebook igihe byahujwe.
Src: Pocket-Lint
TANGA IGITECYEREZO