RFL
Kigali

Musk avuga ko uruganda rushya rwa Tesla rumushyira mu gihombo cy’amamiliyari y'amadorari

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:23/06/2022 12:08
0


Umuherwe w’umunyemari utunze amamiliyari atari make aratangaza ko agiye kwinjira mu bihombo. Ibi bikazamuteza kubura amafaranga menshi kubera inganda nshya ari kubaka no gushyiramo amafaranga mu gihugu cy’Ubudage.



Ishyirwaho rya za guma mu rugo kubera Covid-19 mu gihugu cy’Ubushinwa muri uyu mwaka, harimo no muri Shanghai, aho uyu muherwe afite uruganda runini rwa Tesla, byatumye uruganda rwe rukora mu buryo bugoranye.

Mu byumweru bishize Bwana Musk yagiye atanga umuburo wo kugabanya akazi muri iki kigo. Ibi bikaba bishobora guteza ibura ry’akazi muri uru ruganda rukorerwamo n’abatari bake. Bwana Musk, umuyobozi mukuru w'iki kigo gishinzwe amashanyarazi, yagize ati: "Inganda zombi ziri Berlin na Austin ni nk’itanura rinini riri gutwikirwamo amafaranga.”

Mu kiganiro nyiri Tesla yagiranye na bo mu kibaya cya Silicon, uyu muherwe ufite sosiyete izwi cyane yavuze ko aribyo koko amamiliyari menshi yagakwiye kuba ashorwa mu buhinzi ndetse n’umusaruro wabwo. Ariko biracyagoranye cyane kuko amafaranga ari gushorwa mu bindi bidafite aho bihuriye n’ubwo buhinzi.

Bwana Musk yavuze ko izo nganda bita gigafactors bigoye ko zahangana n’umusaruro kuva zafungura mu ntangiriro z'uyu mwaka. Urubuga rwa Tesla muri Austin kuri ubu ruri gukora imodoka nto kandi nke. Kubera ko bimwe mu bikoresho bya bateri zayo byafatiriwe ku cyambu cy'Ubushinwa  nta muntu n'umwe wemerewe kuzihakura.

Bwana Musk yagize ati: "Ibi byose bigiye gukosorwa vuba ariko bisaba kwitabwaho cyane." Ikiganiro Musk yakigize mu mpera z’ukwezi gushize ariko iki gice cy’ikiganiro cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.

Abayobozi bo mu Bushinwa bafunze imigi myinshi mu ntangiriro z'uyu mwaka kugira ngo indwara ya Covid-19 igabanuke. Hashyizweho ibihano bikaze ku kugenda kw'abantu n'ibikoresho birimo n’ibijyanye n’imari, inganda n’ubwikorezi muri Shanghai. Ihagarikwa rya Shanghai rigoye cyane Tesla, bivugwa ko yahagaritse umusaruro mwinshi kuri izi ngandamuri iki gihe.

Bitaganyijwe ko izi nganda zizafunga mu byumweru bibiri by’ukwezi gutaha kugirango kugira ngohazamurwe imirimo yo kuzitunganya nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza. Raporo ivuga ko ibi bigamije kuzamura umusaruro w’uruganda, rukarushaho kugera ku ntego y’uruganda yo gukora imodoka 22.000 byibuze buri cyumweru.

Kuri iki cyumweru, Bwana Musk yavuze ko Tesla iteganya kugabanya abakozi 3,5% ku bakozi bayo ku isi nyuma yo kuvuga ko afite imyumvire mibi ku bijyanye n'ubukungu. Hagati aho, uruganda rukora amamodoka mu Budage BMW rwatangaje ku wa kane ko rwatangiye kubyazwa umusaruro ku kigo cyarwo gishya cya miliyari 2.2 z'amadorari £1.8bn mu mujyi wa Shenyang uherereye mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'Ubushinwa.


Uruganda rwa Tesla mu Bushinwa ruri guteza igihombo kinini


Inganda nshya ziri kubakwa ziri gutwara akayabo k'amadorali 


Kubera ibura ry'ibikoresho, Tesla iri gukora imodoka nto gusa


Src: The Moonlighters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND