Ibi ni bimwe mu bibazo birebana no kwinjira kuri zimwe muri aderesi zo kuri murandasi. Mu bihe bitandukanye iyo hagiye kubaho kwinjiramo, bagusaba gukora ibizamini bya CAPTCHA. Apple yakemuye ibi bibzo bisabwa kugira ngo ukomeze.
Mu birori bya WWDC 2022 (Apple Worldwide Developers
Conference) inama yaguye y’abafatanyabikorwa ba APPLE y’uyu mwaka, yatangarije abantu ibikorwa
byinshi iri guteganya. Harimo imurikwa rya Apple MacBook Air M2 nshya, na iOS 16
ndetse na MacOS Ventura. Byombi byatangajwe muri ibyo birori, ariko bavuga ko bitagomba
gusohoka kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Bivugwa ko ari impamvu yo gutunganya
ibibazo bya CAPTCHA (Completely Automated Public Turing test to tell Computers
and Humans Apart).
Ukurikije ibyo batangaza, bavuga ko abakoresha Apple
bazashobora kubigeraho banyuze mu igenamiterere z’ibikoresho (Settings) zabo, ukajya
ku mwirondoro wawe ariwo ID ya Apple, ugashyiramo ijambo banga hanyuma ukemeza
kwisuzuma (Automatic Verification). Ibi nibimara gukorwa, iCloud ya Apple izajya
igusuzumira inyuma mu gihe cyose urubuga rugusabye kwerekana ko uri umunyakuri, cyangwa
uri ikiremwa muntu.
Ku birebana na tekiniki zikorerwa inyuma ya ID na
konte yawe ya Apple, ni isuzumwa kandi n’ishyirwa ku rutonde ry’abemerewe
gukoresha urwo rubuga runaka. Ibi noneho kandi biha igikoresho cyawe kukumenya
aribyo byitwa Private Access Token status, ari nayo igufasha kurenga CAPTCHAs
zose. Amashusho arebana n’iyi mikorere mishya yagaragaye mu birori byo
kwizihiza iterambere rya Apple.
Iyi sosiyete ikora za mudasobwa ya Apple yateje
imbere tekinoroji hamwe n’ibirebana n’umutekano kuri mudasobwa (Cloudflare).
Ishishikajwe kandi no kwerekana ko inzira ya Private Access Token itagomba gusangira
amakuru ayo ari yo yose n'imbuga izo arizo zose, bityo imeri yawe n’ibiriho
bigakomeza kurindwa. Mu byukuri Apple ikora ibintu biremereye kandi igaharanira
gushyira igorora abayikoresha ikoreshwa ryayo.
Ntabwo aribwo bwa mbere isosiyete igerageza gukuraho
ibizamini bya CAPTCHA, kuko byagarutsweho muri 2019 batangaza uburyo bwo kwiga
kuri Google reCAPTCHA yari igamije gukemurwamo ibibazo. Icyo batangariza abantu
ni uko bishobora kuzashyirwa mu bikorwa byibuze nyuma y’umwaka, bikazana na iOS 16
na macOS Ventura, hari ibihuha ko bizasohoka muri Nzeri.
Sosiyete ya Apple igiye gukuraho ibizamini bya CAPTCHA ku bayikoresha
Scr: CREATIVE BLOQ
TANGA IGITECYEREZO