Urukiko rw'Ubuyapani, rwemeje ko itegeko ryo gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina muri iki gihugu rihagarikwa. Babitangaje Bavuga ko biba mu buryo budakwiye kandi ko byemeje iryo tegeko rishyigikiwe n’abatari bake.
Kuri uyu wa mbere, urukiko rw’ibanze rwa Osaka
rwanze kandi ibirego bagejejweho ku guhagarikwa kw’iri tegeko muri iki igihugu.
Abashakanye bahuje ibitsina muri iki
gihugu binyuranyije n’itegeko nshinga ry’Ubuyapani, kandi ntiryemera ibirego by’abashakana
ari batatu mu nzu imwe.
Urukiko rwa Osaka
rwemeje ko gushyingiranwa byemewe ku babana batandukanye ibitsina. Yavuze ko kandi
nta mpaka zakagombye kubaho zishingiye ku gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina, kuko
bidakwiye mu muryango w'Abayapani.
Abashakanye batatu harimo
abahuje igitsina, abagabo babiri n’umugore umwe, bari baregeye uru rukiko rwo mu
karere ka Osaka. Urukiko rwanze icyifuzo cyabo n’ubwo cyari kwishyurwa agera kuri
miliyoni 1yen, hafi miiyoni 7.5 by’amafaranga y’u Rwanda. Izi miliyoni zari
gutangwa kuri buri mugabo n'umugore.
Gusa abashakanye bashobora
gufatanya imitungo imwe kandi bafite uburenganzira bwo kujyana ku bitaro kubera
ibyemezo by’ubuzima, ku bufatanye n’imiryango imwe n’imwe yo muri iki gihugu. Ariko
aba ntibahabwa uburenganzira bwuzuye bwemewe bungana n’ubwabashakanye badahuje
igitsina.
Iri tangazo rikuraho icyemezo
cyafashwe umwaka ushize n’urukiko rwa Sapporo, rwemeje ko kutemera ko ababana bahuje
ibitsina bashyingiranwa binyuranyije n’amategeko. Urukiko rwemeje ko kutemera
ko ababana bahuje ibitsina bashyingiranwa bibangamira uburenganzira
bw’uburinganire.
Ni nyuma y’uko ababana
bahuje ibitsina bagera kuri 13 bari batanze ikirego ku munsi w’abakundana muri
2019, bashaka guhatira leta kwemera iri tegeko ry’ababana bahuje ibitsina.
TANGA IGITECYEREZO