Abafatabuguzi ba Snapchat Plus bazashobora guhuza inshuti hejuru y'urutonde rwabo, bazashobora gukoresha amashusho yihariye, berekane 'Badge' idasanzwe ku mwirondoro wabo.
Porogaramu nyinshi zirimo guhindura imiterere y’ubucuruzi binyuze mu kwiyandikisha kw’abazikoresha babyifuza. Snapchat irateganya kumenyekanisha ubu buryo bise "Snapchat Plus" ku bakoresha uru rubuga. Iyi serivisi izatanga uburyo bwihariye ku bayikoresha, nk'uko byatangajwe na Google 9to5. Ibi byatangajwe bwa mbere n’umwe mu baremye akaba n’umushakashatsi, Alessandro Paluzzi.
Inyungu zizagera ku bazayikoresha bishyuye
Ikigaragara ni uko Snap yemeye ku mugaragaro ko iyi sosiyete
yagerageje iyi gahunda na mbere. Iyi gahunda biteganijwe ko igomba gutanga
uburyo bwihariye bwo kuyikoresha no kubona hakiri kare andi makuru ayerekeyeho kurusha
abandi. Nkuko byatangajwe kumugaragaro na Alessandro Paluzzi.
Paluzzi aravuga ati "Turimo gukora igeragezwa ryimbitse
rya Snapchat Plus, serivisi nshya yo kwiyandikisha kuri Snapchatters (Abakoresha
Snapchat). Twishimiye kandi ubushobozi bwo gusangira ijambo n’abafatabuguzi
bacu ibintu byihariye, amasuzuma, kandi bakagezwaho impiduka mbere yo kubigeza
ku bandi kandi tukamenya byinshi ku buryo dushobora gukorera neza umuryango
wacu.
Iyi sosiyete ntiyatangaje amakuru menshi yerekeye
ibintu byihariye kuri Snapchat Plus. Gusa biteganijwe ko abafatabuguzi ba
Snapchat Plus bazajya babona uburyo bwo korohereza abayikoresha gushyira mu
byiciro uko babyifuza. Bazashobora kandi kubona amashusho yihariye atagera ku
batarishyuye.
Ikindi kandi kidasazwe kuri Snapchat Plus ni uko bazajya
baha ikirango umuntu wishyuye (badge) yiyongera ku mwirondoro wabo. Bazashobora
kandi kubona inshuro umuntu yarebye inkuru cyangwa ubutumwa bugufi bwawe
abusubiramo.
Hari amashusho make Paluzzi yasangiye n’abamukurikira, yerekana ko serivisi yo kwiyandikisha izagura amayero 4.59 buri kwezi (hafi ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda).
Abafatabuguzi kandi
bazabona uburyo bwo kugabanyirizwa bashingiye kuri gahunda bihitiyemo. Haba igice
cy’umwaka cyangwa umwaka. Kubera ko Snap itigeze yemeza kimwe muri byo,
birashoboka ko iyi mibare ishobora guhinduka.
Snapchat igiye guha ibirenze abazayikoresha bishyuye
TANGA IGITECYEREZO