RFL
Kigali

Netflix yatangiye amarushanwa yo gushaka abakinnyi ba Squid Game ku Isi ku gihembo kiri hejuru

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:15/06/2022 16:12
0


Nyuma y’uko hatangajwe igihe Squid Game ishobora gusohokera, hashyizweho amarushanwa azareba abakinnyi babishoboye yiswe “The Challenge”. Biteganyijwe ko abakinnyi 456 bazagaragara, ndetse bagahatanira igihembo cya miliyoni 4.56 z'amadolari.



Netflix yemeje ko hasohotse “amarushanwa akomeye yabayeho”, ubwo batangizaga 'Umukino wa squid: The Challenge' nyuma y’iminsi micye batangaje ko hategerejwe ko hasohoka urukurikirane rwa kabiri rwa Squid Game.

Netflix yemeje ko aya ariyo marushanwa akomeye azaba abayeho bateguye. Batangaza ko bizakorwa hategerejwe urukurikirane rwa kabiri rwa Squid Game. 'The Challenge' igiye kugaragaza ubushobozi yashyizwemo, ku bw’igihembo kizatangwa kiri hejuru cyane y'ibindi bihembo byigeze bitangwa ku ma television.

Ntabwo aya marushanwa azaba agamije guhitana ubuzima bw’abantu, ahubwo abazitabira bazagaragaza ibitekerezo byabo babikuye kuri Squid Game nyirizina, by’umwihariko hibandwa ku bayitabiriye batagize icyo basarura mu mukino bakinnye.

Imwe mu ma tereviziyo akurikiranwa cyane ku Isi mu kiganiro cyayo cya dystopiya, igaragaza abasa n’abakina umukino ugendeye mu gushaka amafaranga kw’abatishoboye, ariko bikarangira imikino y’abana bafataga nk’iyoroshye ibaye imbarutso yo kubura ubuzima. By’umwihariko gushaka kugera kuri miliyoni y’ama pound.

Nk’uko amakuru abitangaza, mu gihe gito byari uru ruhererekane rugishyirwa ahagaragara, Umukino wa squid wakusanyije amafaranga atangaje agera kuri miliyari 1.65 mu kwezi kwayo kwa mbere. Binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter, Netflix yamaze kwemeza ko imikino yo guhatana itagomba kuba irimo ibihano by’urupfu nk’uko bigaragara mu rukurikirane.

Nk’uko bakomeza babitangaza, iki gikorwa kizaba gifite gushaka abakinnyi benshi bagera 456, bashobora gukora ibirebana n’umwimerere wa Squid Game. N’ubwo amafaranga y’igihembo ari miliyoni 4.56 $, biteganyijwe ko abazabireba bazakuba cyane aya mafaranga hakanazamuka cyane izina rya Netflix mu guteza imbere filme z’uruhererekane n’izindi.

Ni gute kwiyandikisha bizakorwa?                              

Nk’uko byemejwe binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, Netflix iri gushaka abakinnyi hirya no hino kw’isi. Mu gihe winjiye ku rubuga rwitwa SquidGameCasting.com , iyo uhageze usaba  kuba umwe mu bakinnyi bakomoka muri Amerika, abakinyi bakomoka mu Bwongereza ndetse n’abakomoka ahandi hose kw’isi.

Iyo umaze kwinjira ubona urupapuro rukubaza niba wararebye iyo filme y’uruhererekane. Aho niho usanga hari amakuru ahagije ndetse no kugusaba gusoma amategeko n’amabwiriza agenga umukino. Kuri uru rupapuro niho usanga umwanya ugomba kuzuzamo umwirondoro wawe, gusa hari bimwe utegetswe kutuzuzamo ugendeye ku byatuma hibwa amanota.


Netflix yashyizeho uburyo abifuza gukina muri Squid Game biyandikisha


Src: THE SCOTSMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND