Nyuma y’uko hatangajwe igihe Squid Game ishobora gusohokera, hashyizweho amarushanwa azareba abakinnyi babishoboye yiswe “The Challenge”. Biteganyijwe ko abakinnyi 456 bazagaragara, ndetse bagahatanira igihembo cya miliyoni 4.56 z'amadolari.
Netflix yemeje ko hasohotse “amarushanwa akomeye
yabayeho”, ubwo batangizaga 'Umukino wa squid: The Challenge' nyuma y’iminsi
micye batangaje ko hategerejwe ko hasohoka urukurikirane rwa kabiri rwa Squid
Game.
Netflix yemeje ko aya ariyo marushanwa akomeye azaba
abayeho bateguye. Batangaza ko bizakorwa hategerejwe urukurikirane rwa kabiri
rwa Squid Game. 'The Challenge' igiye kugaragaza ubushobozi yashyizwemo, ku bw’igihembo
kizatangwa kiri hejuru cyane y'ibindi bihembo byigeze bitangwa ku ma television.
Ntabwo aya marushanwa azaba agamije guhitana ubuzima
bw’abantu, ahubwo abazitabira bazagaragaza ibitekerezo byabo babikuye kuri
Squid Game nyirizina, by’umwihariko hibandwa ku bayitabiriye batagize icyo
basarura mu mukino bakinnye.
Imwe mu ma tereviziyo akurikiranwa cyane ku Isi mu
kiganiro cyayo cya dystopiya, igaragaza abasa n’abakina umukino ugendeye mu
gushaka amafaranga kw’abatishoboye, ariko bikarangira imikino y’abana bafataga nk’iyoroshye
ibaye imbarutso yo kubura ubuzima. By’umwihariko gushaka kugera kuri miliyoni y’ama
pound.
Nk’uko amakuru abitangaza, mu gihe gito byari uru ruhererekane
rugishyirwa ahagaragara, Umukino wa squid wakusanyije amafaranga atangaje agera
kuri miliyari 1.65 mu kwezi kwayo kwa mbere. Binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter,
Netflix yamaze kwemeza ko imikino yo guhatana itagomba kuba irimo ibihano by’urupfu
nk’uko bigaragara mu rukurikirane.
Nk’uko bakomeza babitangaza, iki gikorwa kizaba
gifite gushaka abakinnyi benshi bagera 456, bashobora gukora ibirebana n’umwimerere
wa Squid Game. N’ubwo amafaranga y’igihembo ari miliyoni 4.56 $, biteganyijwe ko abazabireba
bazakuba cyane aya mafaranga hakanazamuka cyane izina rya Netflix mu guteza
imbere filme z’uruhererekane n’izindi.
Ni gute kwiyandikisha
bizakorwa?
Nk’uko byemejwe binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, Netflix iri gushaka abakinnyi hirya no hino kw’isi. Mu gihe winjiye ku rubuga rwitwa SquidGameCasting.com , iyo uhageze usaba kuba umwe mu bakinnyi bakomoka muri Amerika, abakinyi bakomoka mu Bwongereza ndetse n’abakomoka ahandi hose kw’isi.
Iyo umaze kwinjira ubona urupapuro rukubaza niba
wararebye iyo filme y’uruhererekane. Aho niho usanga hari amakuru ahagije
ndetse no kugusaba gusoma amategeko n’amabwiriza agenga umukino. Kuri uru
rupapuro niho usanga umwanya ugomba kuzuzamo umwirondoro wawe, gusa hari bimwe
utegetswe kutuzuzamo ugendeye ku byatuma hibwa amanota.
Netflix yashyizeho uburyo abifuza gukina muri Squid Game biyandikisha
Src: THE SCOTSMAN
TANGA IGITECYEREZO