Abandi bantu 2 banduye virusi ya Monkeypox mu Bwongereza, mu gihe abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo batanga raporo zivuga ko iyi ndwara iri kuzamuka cyane muri iki gihugu.
Ikigo
gishinzwe gukurikiranira hafi ubuzima mu Bwongereza (UKHSA) cyatangaje ko
cyabonye bantu 2 banduye iyi ndwara ikomoka ku nkende, umwe yagaragaye i Londres naho undi agaragara
mu majyepfo y’Uburasirazuba, bityo muri rusange abantu bagera ku icyenda byemejwe
ko nabo bashobora kuba bagezweho n'iyi ndwara.
Nk'uko
ikinyamakuru Evening standard kibivuga, iyi ndwara iri kugenda yandura bitewe na virusi, ariko ntikunze gukwirakwira mu bantu, usanga ahanini igaragara
mu bagabo baryamana bahuje ibitsina. Izi ndwara ntaho zihurira
n’igihugu yaba irimo ahubwo abayobozi bemeza ko bishoboka ko yandura aho ariho
hose binyuze mu guhura cyane n’umuntu wayanduye.
Dr
Susan Hopkins, Umujyanama mukuru w’ubuvuzi muri UKHSA yaravuze ati: “ibi nibyo
bibazo dufite kugeza ubu, hamwe na raporo z’abanduye zigaragara mu bindi bihugu
byo mu Burayi, zemeza ko duhangayikishijwe cyane n’uko hashobora gukwirakwizwa iyi
virusi yaturutse mu nkendeku baturage
bacu.”
Akomeza
avuga ko UKHSA yamenye hakiri kare abantu bagaragaweho niyi virusi ariko kugeza
ubu kandi bakomeje gukora iperereza ku nkomoko y’iyi ndwara n’izindi bifitanye
isano no gukangurira inzobere mu buzima ku byitaho bigakemuka mu gihe cya vuba.
”
Dr
Hopkins yavuze ko iki kigo kirushaho kugira
inama abagabo baryamana bahuje ibitsina kumenya no kwirinda “ibisebe bidasanzwe
cyangwa ibikomere bidasanzwe ” bigaragara kuri mugenzi we kandi bagahita
bitabaza ivuriro ry'ubuzima ribegereye mbere y'imibonano mpuzabitsina ngo
harebwe neza ibibazo bafite.
Abashakashatsi
bagaragaza ko Monkeypox ikunze gukwirakwizwa n'ingendo zikorwa mu bihugu byo mu
burengerazuba bwa Afurika,gusa ikaba
itarigeze isobanurwa neza ko ari indwara yandurira mu mibonano
mpuzabitsina, nubwo ishobora kwanduzwa nokwandura mu buryo butoroshye mu gihe
cy'imibonano mpuzabitsina.
Iki
kigo gikomeza kivuga abo bantu 2 banduye bashya bakaba ntaho bahuriye n’abari
bagaragaye ku itariki ya 7, 14 na 16 Gicurasi. Ingamba zihutirwa zirakomeje
kugirango hamenyekane uburyo n’aho abagaragaweho n’iyi virusi baheruka
babonetse, n’uburyo bashoborakwitabwaho.
Bije
mu gihe abayobozi muri leta zunze ubumwe za Amerika batangaje ko iki kibazo cya
virusi ituruka ku nkende yagaragaye muri Massachusetts ku mugabo uherutse gukorera
urugendo muri Kanada.
Abashinzwe
ibikorwa by’ubuzima muri Amerika barimo kuvugana na bagenzi babo mu Bwongereza
mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo. Kuri ubu, nta makuru ahari ku birebana
n’ahahurira abarwayi bo muri Massachusetts n’abarwayi bo mu Bwongereza, nk'uko
Jennifer McQuiston wo mu bigo by’Amerika bishinzwe ubuzima no kurwanya no
gukumira indwara (CDC) abivuga.
Yongeyeho
ko uyu mugabo ari mu bitaro kandi ameze neza nta kibazo gikomeye afite. Monkeypox
mu busanzwe itangira igaragazwa n’uburwayi busa nibicurane n’utubyimba ku
mubiri, bigakurikirwa no kuzana uduheri mu maso zo ku mubiri.
Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku bantu benshi ari
indwara yoroheje, gusa iyo yagufashe bifata igihe kugira ngo ukire, nk'uko
babivuga iyi ndwara yica ku mpuzandengo y’abantu icumi kw’ijana (10%).
TANGA IGITECYEREZO