RFL
Kigali

Igor Mabano yagaragaje imfura ye y’umuhungu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2022 14:09
0


Umuhanzi Igor Mabano yagaragaje ‘bwa mbere’ imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umugore we Van Meulder Laura [Laura Colette].



Kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ni bwo Igor Mabano yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27.

Mu rwego rwo kwizihiza byihariye iyi sabukuru, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 267, ababwira inkuru nziza y’uko afite ‘impano nziza kugeza ubu’ mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yagize ati "Mfite umwana mwiza w’umuhungu umeze neza". Uyu mwana yamubyaranye n’umugore we Laura Colette.

Ku wa 5 Nzeri 2021, ni bwo Igor Mabano yakoze ubukwe n’umukunzi we bwitabiriwe n’abarimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe n’abandi. Ni mu gihe Ishimwe Clement washinze Kina Music ari we wabaye Parrain we.

Uyu muhanzi afite album iriho indirimbo nka ‘Habi cyane’, ‘Back’, ‘Ndagutekereza’, ‘Gake’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Dear Mashuka’, ‘Too Late’, ‘Urakunzwe’, ‘Ni ukuri’, ‘Iyo utegereza’, ‘Ubutumwa’;

Like him’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Easy’, ‘Back-Remix’ yaririmbanye na S-Wrap, ‘Ni hahandi’ yakoranye na Riderman na Platini, ‘Fix’ ndetse na ‘Uwanjye’.

Producer Ishimwe Karake Clement yanditse kuri konti ye ya Instagram yifuriza isabukuru nziza Igor Mabano, avuga ko bidatinze bashyira hanze indirimbo uyu mugabo yari amaze ari gukoraho mu gihe cyari gishize atumvikana mu muziki. 

Kuri uyu wa Kane, Igor Mabano arizihiza isabukuru ye y’amavuko 

Igor Mabano yagaragaje imfura ye y'umuhungu    

Igor Mabano yashimye umugore we wamubyariye umuhungu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND