Umuhanzi Igor Mabano yagaragaje ‘bwa mbere’ imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umugore we Van Meulder Laura [Laura Colette].
Kuri uyu wa Kane tariki
19 Gicurasi 2022, ni bwo Igor Mabano yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27.
Mu rwego rwo kwizihiza
byihariye iyi sabukuru, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho
n’abarenga ibihumbi 267, ababwira inkuru nziza y’uko afite ‘impano nziza kugeza
ubu’ mu buzima bwe.
Uyu muhanzi yagize ati "Mfite umwana mwiza w’umuhungu umeze neza". Uyu mwana yamubyaranye
n’umugore we Laura Colette.
Ku wa 5 Nzeri 2021,
ni bwo Igor Mabano yakoze ubukwe n’umukunzi we bwitabiriwe n’abarimo Platini P,
Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe n’abandi. Ni mu gihe Ishimwe Clement washinze
Kina Music ari we wabaye Parrain we.
Uyu muhanzi afite album
iriho indirimbo nka ‘Habi cyane’, ‘Back’, ‘Ndagutekereza’, ‘Gake’ yakoranye na
Nel Ngabo, ‘Dear Mashuka’, ‘Too Late’, ‘Urakunzwe’, ‘Ni ukuri’, ‘Iyo
utegereza’, ‘Ubutumwa’;
Like him’ yakoranye na
Nel Ngabo, ‘Easy’, ‘Back-Remix’ yaririmbanye na S-Wrap, ‘Ni hahandi’ yakoranye
na Riderman na Platini, ‘Fix’ ndetse na ‘Uwanjye’.
Producer Ishimwe Karake Clement yanditse kuri konti ye ya Instagram yifuriza isabukuru nziza Igor Mabano, avuga ko bidatinze bashyira hanze indirimbo uyu mugabo yari amaze ari gukoraho mu gihe cyari gishize atumvikana mu muziki.
Kuri uyu wa Kane, Igor Mabano arizihiza isabukuru ye y’amavuko
Igor Mabano yagaragaje imfura ye y'umuhungu
Igor Mabano yashimye umugore
we wamubyariye umuhungu
TANGA IGITECYEREZO