RFL
Kigali

Ukraine:Umusirikare w’u Burusiya yemeye ibyaha by’intambara

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/05/2022 11:32
0


Umusirikare w'u Burusiya w'imyaka 21 yemeye ko yishe umusivile udafite intwaro, mu rubanza rwa mbere ku byaha by'intambara kuva itangiye muri Ukraine.



Vadim Shishimarin yemeye ko yarashe umugabo w'imyaka 62, nyuma y'iminsi micye ibitero by'u Burusiya muri Ukraine bitangiye. Ibi nibimuhama ashobora gukatirwa gufungwa burundu. Iyi mfungwa yazanywe mu cyumba gitoya cy'urukiko i Kyiv yambaye amapingu, kandi irinzwe bikomeye. Yasaga n'ufite igihunga, kandi kenshi akaba yubitse umutwe.

Kateryna, umupfakazi w'umugabo wishwe yari yicaye muri metero nkeya hafi y'uyu uregwaYihanaguye amarira ubwo uyu musirikare yari yinjijwe mu rukiko, maze aricara akurikirana umushinjacyaha avuga uko umugabo we Oleksandr Shelipov, yarashwe mu mutwe. Umucamanza yabajije Vadim niba yemera ibyo ashinjwa abyemera atazuyaje. Ati "Uremera ibyo uregwa?", undi arasubiza ati "Yego". "Byose?", Vadim nanone avuga buhoro ati: "Yego".

 

Abashinjacyaha bavuga ko Vadim yayoboraga 'unit' y'igifaru ubwo urukurikirane rw'imodoka zabo zaterwaga. We n'abandi basirikare bane bibye imodoka maze berekeza hafi y'ahitwa Chupakhivka mu burasirazuba, bahuye na Oleksandr ari kw'igare, nk'uko abashinjacyaha babivuze. Bavuze ko kandi Vadim yategetswe kumwica, agakoresha Kalashnikov mu kubikora.


 Ibiro bya perezida w'Uburusiya, Kremlin, mbere byari byatangaje ko bitigeze bimenyeshwa iby'urwo rubanza. Urubanza rw'uyu musirikare rwahise rusubikwa nyuma gato y'uko uriya mupfakazi yumvise ko Vadim yemeye kwica umugabo we.
 

Rurasubukurwa none kuwa kane mu cyumba kinini cy'urukiko.

Kateryna yabwiye BBC dukesha iyi nkuru  uko yabashije kwihangana mu rukiko agakurikira. Ati "Numvise mugiriye [Vadim] impuhwe. Ariko icyaha nka kiriya ntabwo namubabarira."

Ukraine ivuga ko yanditse ibikorwa birenga 10,000 bishobora kuba ibyaha by'intambara, byakozwe n'ingabo z'Uburusiya. Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, Iryna Venediktova yanditse kuri Twitter ati "Kuri uru rubanza rwa mbere, turatanga ubutumwa ko buri munyabyaha wese, buri muntu wategetse cyangwa warebereye ibyaha muri Ukraine ntaho azabihungira. "Moscow ihakana ko abasirikare bayo bibasiye abasivile, ariko abakora iperereza bamaze igihe bakusanya ibimenyetso by'ibyo bita ibyaha by'intambara, ngo bazabishyikirize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

 

ICC yohereje abantu 42 b'inzobere mu iperereza, gufasha abakozi ba Ukraine mu kugenza ibyo byaha. Uburusiya nabwo byitezwe ko bushobora kuzaburanisha bamwe mu mfungwa z'intambara bufite bubarega ibyaha by'iterabwoba. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND