Pierre-Emerick Aubameyang wari umaze imyaka isaga 13 akinira ikipe y’igihugu ya Gabon, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko asezeye muri iyi kipe ahubwo agiye kwita kuri FC Barcelona asanzwe akinira.
Pierre-Emerick
Aubameyang yabaye kapiteni wa Gabon igihe kitari gito, ndetse aba umukinnyi w’ikitegererezo
muri iki gihugu.
“Nyuma
y’imyaka isaga 13 nzamura ibendera ry’igihugu cyanyibarutse, ndagira ngo
mbamenyeshe ko urugendo rwanjye nk’umukinnyi mu ikipe y’igihugu rugeze ku
iherezo.” Pierre-Emerick Aubameyang yabinyujije mu rwandiko yageneye abafana.
Aubameyang ntabwo azongera gukinira Gabon
“Mboneyeho
gushimira abaturage ba Gabon, ndetse n’abandi bantu bose bambaye hafi mu bihe
byiza n’ibibi nanyuzemo. Sinzibagirwa ibihe byiza nagize nk’igihe nakiniraga
Gabon bwa mbere, ndetse n’igihe nazaga mu rugo mfite igihembo cy’umukinnyi mwiza
muri Afurika.
Ndashimira
perezida w’igihugu, Ali Bongo Ondimba uburyo yadushyigikiye ndetse akanarwanira
ishema ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu. Ndashimira kandi abatoza bose
nanyuze mu biganza, abakinnyi twakinanye mu gihe cyose nari mu ikipe y’igihugu. Bwa
nyuma ndashimira papa wanteye inyota yo gukora nkawe, nanjye nkabirwanira kugira
ngo nzamushimishe.”
Aubameyang
yari mu bakinnyi bagombaga gukinira Gabon mu mikino y’igikombe cya Afurika
cyabereye muri Cameroun, ariko akaza gusubizwa mur ugo kubera Covid-19. Mu myaka
13 uyu mukinnyi w’imyaka 32 yari amaze mu ikipe y’igihugu, yayikiniye imikino
72 atsindamo ibitego 30, ubu akaba yiyemeje guha imbaraga ze zose ikipe ya FC
Barcelona aherutse kujyamo avuye muri Arsenal.
Yashimiye abakinnyi bose babanye
TANGA IGITECYEREZO