RFL
Kigali

‘Twese turi Idrissa’ - Idrissa Gueye yabaye Intwari n’igitaramo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe benshi batavuga rumwe ku butinganyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2022 8:16
0


Magingo aya intero (hashtag) #WeareallIdrissa, 'Twese turi Idrissa', irimo gukoreshwa cyane ku Isi mu gushyigikira umukinnyi Idrissa Gana Gueye w'ikipe y'igihugu ya Sénégal na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, mu gihe hari ubushyamirane ku bivugwa ko ari urwango ku batinganyi.



Iyo ntero yateruwe nyuma yuko Gana Gueye, w'imyaka 32, yanze gukinira PSG yambaye umupira uriho amabara yo gushyigikira abatinganyi.

Ku wa kabiri, amakipe yo mu Bufaransa yari yatumiwe mu kwizihiza umunsi w'itariki ya 17 y'ukwezi kwa gatanu, umunsi mpuzamahanga wo kwamagana urwango rugirirwa abatinganyi n'abafite imiterere yihariye ijyanye n'igitsina.

Bwinshi mu butumwa bwo kuri Twitter buvuga ku kwemera kwa kisilamu kwa Gueye.

Bukavuga no ku kuntu mu bihugu byo mu burengerazuba (u Burayi na Amerika) amategeko yemera kunenga Islam cyangwa igitabo gitagatifu cyayo cya Korowani (Quran), ariko bukavuga no ku cyo babona nk'ibura ry'ubwisanzure ku kudashyigikira ubutinganyi.

Ariko iyo intero irimo no gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango ku batinganyi.

Benshi ku mbuga za internet barakajwe n'ibivugwa ko ari ibikorwa bya Gueye, bakavuga ko ari igitutsi kandi ko bigaragaza urwango ku batinganyi.

Ubutinganyi ntibwemewe n'amategeko muri Sénégal, ndetse buhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa (FFF) bivugwa ko ryandikiye Gueye ngo asobanure impamvu atitabiriye umukino wa PSG wo ku wa gatandatu wayihuje na Montpellier, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

FFF irashaka ko asaba imbabazi, cyangwa akavuga ko ibihuha ku mpamvu atakinnye uwo mukino nta shingiro bifite.

Bivugwa ko iyo baruwa yongeraho ko niba yanze gukina yaba ashyigikiye imyitwarire y'ivangura.

Hagati aho, PSG yavuze ko itewe ishema cyane no kwambara imipira y'amabara ashyigikira abatinganyi.

Mbere, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yavuze ko Gueye wenyine ari we utarakinnye uwo mukino ku mpamvu ze bwite. 

Perezida wa Senegal Macky Sall mu masaha macye ashize yagaragaje ko ashyigikiye umwanzuro wa Gana Gueye.

Gana Gueye yanze kwambara umwenda ugaragaraho ikimenyetso cy'abatinganyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND