RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa APR FC bwakuriye inzira ku murima abatekereza ko iyi kipe izakinisha abanyamahanga umwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/05/2022 21:18
3


Mu gihe benshi mu bafana ba APR FC bnari biteze ko hashobora kugira icyahinduka umwaka utaha ikipe ikubakwa bushya igurirwa abakinnyi b’abanyamahanga, Chairman w’iyi kipe Lt.Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ufite izo ntekerezo yasubiza amerwe mu isaho kuko bidateze kuba ahubwo ko abakinnyi b’abanyarwanda aribo barambirijeho.



Hari hashize iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu mwaka utaha w’imikino, gusa umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyo gahunda idahari ndetse batigeze banayitekereza.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuraga abakinnyi b’iyi kipe aho bari kwitegura umukino wa ½ wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, arabaganiriza abasigira ubutumwa bukomeye buzabaherekeza kuri uyu mukino ariko anakurira inzira ku murima abafana batekereza abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC.

Uyu muyobozi yavuze ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abakinnyi b’abanyamahanga, ko ahubwo haziyongeramo abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Ati “Muri ikipe nziza y’ abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.

Kuri APR FC nta n’ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n’ubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda”.

APR FC imaze igihe kinini ititwara neza ku ruhando mpuzamahanga byanatumye abafana bayo batangira kwijujuta basaba ubuyobozi kugura abakinnyi b’abanyamahanga bafite icyo barusha abanyarwanda bari muri iyi kipe kugira ngo bazahure umusaruro, iyi kipe inasubirane igitinyiro yahoranye mu karere.

APR FC nta gahunda ifite yo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AHISHAKIYE Norbert1 year ago
    Mujye mutwumva niba ikipe ariyacu twe abafana.. ubu x muyobozi(Mubarack) koko nituramuka dusohotse Lague na Ombolenga bazatugezahe? Dukeneye impinduka
  • xxx1 year ago
    mukomeze mutobange umupira militali ngo mushora nta contribution muri equipe nationale ngo murakomeza gutya birasekeje
  • XXX1 year ago
    niba se bashoboye kuki musaba andi makipe kwitsindisha ngo mubone amanota amakuru ko ahari hanze aha niba bakomeye se mwatsinda ikipe yihe no muri aka karere gusa ntakipe nimwe mwatsinda rwose afande ukuri kuba kugaragara rwose ntabanaga riba mugufana





Inyarwanda BACKGROUND