RFL
Kigali

Isaha n’isaha Police FC ishobora kwirukana umutoza Frank Nuttall wabuze byose nk’ingata imennye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/05/2022 20:20
0


Umunya-Ecosse utoza ikipe ya Police FC, Frank Nuttall ashobora kwirukanwa nyuma yo kwitwara nabi muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse akanasezererwa mu gikombe cy’Amahoro atacyegukanye nkuko yari yarabyiyemeje uyu mwaka w’imikino utangira.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022, Police FC y’umutoza Nuttall yasezerewe muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura, gusa ikaba yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza, bituma isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Bivuze ko uyu mwaka wamaze kuba imfabusa ku ikipe ya Police FC yifuzaga kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro uyu mwaka, byanashyize mu mazi abira umutoza Frank Nuttall ushobora kwerekwa umuryango isaha n’isaha.

Mu mikino 27 ya shampiyona Police FC imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino itozwa na Frank Nuttall, yicaye ku mwanya wa 6 n’amanota 37, aho batsinze imikino 9, banganya 10 batsindwa 8, kugeza ubu bakaba barushwa na APR FC ya mbere amanota 23.

Ikibazo cy’umusaruro mubi kimaze iminsi muri iyi kipe biravugwa cyahagurukije ubuyobozi bwa Police FC ndetse bakaba bari batangaje ko uyu mwaka w’imikino nurangira Nuttall nta gikombe ahesheje iyi kipe azahita yerekwa umuryango.

Hagiye havugwa ibibazo bitandukanye birimo kutumvikana n’umutoza w’ungirije Kirasa Alain, nk’imwe mu ntandaro y’umusaruro mubi muri Police FC, ariko Nuttall akabyamaganira kure avuga ko nta kibazo kiri muri Police FC.

Frank Nuttall yageze muri Police FC muri uyu mwaka w’imikino, agurirwa abakinnyi batandukanye barimo Muhadjiri kugirango azabashe guhesha iyi kipe igikombe yayisezeranyije, gusa byose byarangiriye mu magambo, ibintu bishobora kutamugwa neza na gato.

Biravugwa ko Eric Nshimiyimana ariwe ushobora kuzatoza Police FC umwaka utaha w’imikino.

Frank Nuttall ashobora kuzinga akarago agasubira muri Scotland





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND