RFL
Kigali

Ten Hag ugiye gutoza Manchester United yavuze amagambo akomeye kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/05/2022 17:48
0


Umuholand wamaze guhabwa akazi ko gutoza Manchester United mu gihe cy’imyaka itatu, Erik Ten Hag yatangaje ko Manchester United yifuza kubaka Old Traford izaba ishingiye kuri rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ufite imibare myiza muri iyi kipe haba mbere na magingo aya.



Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi, nyuma yuko uyu Muholandi ahawe inshingano zo gutoza Manchester United batekereje ko ariryo herezo rya Cristiano muri iyi kipe kubera ko uyu mutoza akunze gukoresha abakinnyi bakiri bato, ari nabo akunze kubakiraho ikipe igatanga umusaruro nkuko yabigaragaje muri Ajax Amsterdam.

Nyuma yo gutoza umukino we wa nyuma muri Ajax anasezera ku bafana babanye imyaka 4 yose i Amsterdam, bwa mbere Ten Hag yagize icyo avuga kuri Cristiano kuva yagirwa umutoza wa Manchester United.

Yagize ati”Nubwo Cristiano afite imyaka 37, buri wese azi neza uwo ariwe mu mupira w’amaguru, ntawakwirengagiza ubuhanga bwe n’ibigwi bye aho yakinnye hose, ni umukinnyi mwiza kugeza n’ubu ushobora guheka ikipe mu bihe bikomeye, kumugira mu ikipe ya Manchester United ngiye gutoza ntako bisa, niwe nkingi ya mwamba Manchester United izaba yubakiyeho muri ibi bihe”.

Ten Haga avuze aya magambo mu gihe benshi bari biteze ko ashobora kutazumvikana na Cristiano kubera imyaka ye, ariko yatumye imitima y’abafana ba Manchester isubira mu gitereko kuko Cristiano ari umukinnyi ukomeye ndetse wanafashije iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.

Tariki ya 21 Mata 2022, nibwo Manchester United yatangaje ko yasinyishije umutoza Erik Ten Hag amasezerano y’imyaka 3, nyuma y’iminsi itari mike havugwa amakuru atandukanye avana uyu mukinnyi i Amsterdam amujyana i Manchester.

Haravugwa amazina atandukanye y’abakinnyi bakina muri Ajax bazazana n’umutoza Ten Hag muri Manchester United, bakazayikinira umwaka utaha ndetse umubare munini w’abakinnyi bakinira Manchester United magingo aya bashobora kwerekwa umuryango.

Ten Hag arasabwa kubaka Manchester United ifite umukino w’umwihariko kandi w’umwimerere, akubaka ikipe ikomeye kandi y’igihe kirekire ihatanira ikanegukana ibikombe by’imbere mu gihugu no hanze igasubirana igitinyiro yahoranye.

Ten Hag yahishuye ko yifuza kubaka Manchester United ishingiye kuri Cristiano Ronaldo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND