Umuholand wamaze guhabwa akazi ko gutoza Manchester United mu gihe cy’imyaka itatu, Erik Ten Hag yatangaje ko Manchester United yifuza kubaka Old Traford izaba ishingiye kuri rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ufite imibare myiza muri iyi kipe haba mbere na magingo aya.
Benshi
mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi, nyuma yuko uyu Muholandi
ahawe inshingano zo gutoza Manchester United batekereje ko ariryo herezo rya
Cristiano muri iyi kipe kubera ko uyu mutoza akunze gukoresha abakinnyi bakiri
bato, ari nabo akunze kubakiraho ikipe igatanga umusaruro nkuko yabigaragaje
muri Ajax Amsterdam.
Nyuma
yo gutoza umukino we wa nyuma muri Ajax anasezera ku bafana babanye imyaka 4
yose i Amsterdam, bwa mbere Ten Hag yagize icyo avuga kuri Cristiano kuva yagirwa
umutoza wa Manchester United.
Yagize
ati”Nubwo Cristiano afite imyaka 37, buri wese azi neza uwo ariwe mu mupira w’amaguru,
ntawakwirengagiza ubuhanga bwe n’ibigwi bye aho yakinnye hose, ni umukinnyi
mwiza kugeza n’ubu ushobora guheka ikipe mu bihe bikomeye, kumugira mu ikipe ya
Manchester United ngiye gutoza ntako bisa, niwe nkingi ya mwamba Manchester
United izaba yubakiyeho muri ibi bihe”.
Ten
Haga avuze aya magambo mu gihe benshi bari biteze ko ashobora kutazumvikana na
Cristiano kubera imyaka ye, ariko yatumye imitima y’abafana ba Manchester isubira
mu gitereko kuko Cristiano ari umukinnyi ukomeye ndetse wanafashije iyi kipe
muri uyu mwaka w’imikino.
Tariki
ya 21 Mata 2022, nibwo Manchester United yatangaje ko yasinyishije umutoza Erik
Ten Hag amasezerano y’imyaka 3, nyuma y’iminsi itari mike havugwa amakuru
atandukanye avana uyu mukinnyi i Amsterdam amujyana i Manchester.
Haravugwa
amazina atandukanye y’abakinnyi bakina muri Ajax bazazana n’umutoza Ten Hag
muri Manchester United, bakazayikinira umwaka utaha ndetse umubare munini
w’abakinnyi bakinira Manchester United magingo aya bashobora kwerekwa umuryango.
Ten
Hag arasabwa kubaka Manchester United ifite umukino w’umwihariko kandi
w’umwimerere, akubaka ikipe ikomeye kandi y’igihe kirekire ihatanira
ikanegukana ibikombe by’imbere mu gihugu no hanze igasubirana igitinyiro
yahoranye.
TANGA IGITECYEREZO