RFL
Kigali

Mu 2023 twiteguye kubona uruganda rutunganya Gaz yo gutekesha - Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/05/2022 10:11
0


Ibiciro bya Gazi yo gutekesha biri mu byatumbagiye mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2022 bitewe n’impamvu zitandukanye zahungabanyije uruhererekane rw’icuruzwa ryayo, n’ibikomoka kuri Peteroli muri rusange.



Mu gihe Gaz yakoreshwaga mu Rwanda yavaga hanze, nyuma y’umwaka umwe bishobora guhinduka, n’amateka y’ibyo bicanwa agahinduka burundu, ibiciro ntibyongere guhindagurika uko bishatse ku isoko ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yahishuye ko mu mwaka umwe uri imbere, u Rwanda rushobora kuzunguka uruganda rushya rutunganya Gaz yo gutekesha nk’uko byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye taliki ya 16 Gicurasi 2022.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yemeje ko Leta y’u Rwanda yatangiye gukorana n’ibiko by’abikorera mu kwihutisha inyigo igamije guharanira ko uwo mushinga wagera ku ntsinzi mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “U Rwanda rufunguriwe ishoramari ryose rifasha mu kubungabunga ibidukikije. Amwe mu mahirwe y’ishoramari aboneka ku bwinshi mu Rwanda ni ajyanye n’urugendo rwo kwimuka tuva ku gukoresha ingufu zikomoka ku bimera mu guteka tukajya ku ngufu zitangiza ibidukikije. Mu mwaka uri imbere twiteguye kubona uruganda ruzaba rutunganya gazi yo gutekesha muri gaz methane [icukurwa mu Kiyaga cya Kivu].”

Biteganyijwe ko urwo ruganda nirumara kuboneka mu Rwanda, igiciro cya gazi yo gutekesha kizagabanyuka ku buryo bugaragara kabone n’ubwo cyaba kikiri hejuru ku isoko mpuzamahanga.

Bivugwa ko izamuka ry’ibyo biciro ryatewe n’intambara ya Ukraine. Muri Werurwe 2022, ibiciro bya gaszi yo gutekesha mu Rwanda byageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,400 ku kilo kimwe bivuye ku mafaranga 1,200 ku kilo yishyurwaga n’umukiliya mu mpera z’umwaka wa 2021.

Biteganyijwe ko Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu izaba igisubizo kirambye cy’ihindagurika ry’ibiciro rya hato na hato. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 700, aho u Rwanda ruzakoresha Megawatt 350, izindi zigakoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi Megawatt zifite ubushobozi bwo kuba zatanga amashanyarazi n’ingufu zo gutekesha mu gihe kigera ku myaka 55.

Kuri ubu u Rwanda rufite imishinga ibiri ikomeye yo kubyaza ingufu z’amashanyarazi muri Gazi Methane, kandi zatangiye gutanga umusarurko ufatika mu bijyanye n’amashanyarazi, bityo hakaba hari icyizere gifatika ko n’uruganda rutunganya gazi yo gutekesha ruzatanga umusaruro ufatika.

Nyuma y’amasezerano y’imyaka 25 u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG ) rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK ltd) yo gucukura Megawatt (MW) 56 z’ingufu za Gazi Metane (Gaz Methane) mu Kiyaga cya Kivu, kuri ubu u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’izo ngufu kigizwe na MW 15.

Byitezwe ko izo ngufu ziziyongera ku zindi MW 26 zikomeje gukoreshwa ku muyoboro mugari w’Igihugu zacukuwe n’Ikigo Contour Global na cyo cyiyemeje kuzongera zikagera kuri MW100 mu cyiciro cya kabiri.


Gaz Methane igiye kubyarira u Rwanda uruganda rukora Gaz yo gutekesha


Ibiciro bya Gaz yo gutekesha muri iyi minsi byaratumbagiye


Src: IMVAHO NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND