RFL
Kigali

Byose byararangiye! Nimero Kylian Mbappe azambara muri Real Madrid umwaka utaha yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2022 18:09
1


Nyuma yo kumara icyumweru i Madrid mu biruhuko, biravugwa ko rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe yahise anasoza ibiganiro na Real Madrid anashyira umukono ku masezerano y’imyaka 3, anemererwa kuzahabwa nimero 7 akazajya ayambara, gusa bikazatangazwa uyu mwaka w’imikino umaze gusozwa.



Itangazamakuru ryo muri Espagne ndetse no mu Bufaransa ryatangaje ko ibya Real Madrid na Kylian Mbappe byarangiye mu cyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi yari muri Espagne aho byari byatangajwe ko yagiye mu biruhuko.

Amakuru aravuga ko Mbappe yemeye gusinya amasezerano y’imyaka itatu akazahabwa akayabo katatangajwe ndetse akazambara nimero 7.

Iyi nimero izamburwa Mariano Diaz wari wayihawe ubwo Cristiano yavaga muri iyi kipe agiye muri Juventus yo mu Butaliyani.

Mbappe w’imyaka 23 y’amavuko, yanze kongera amasezerano muri PSG anamenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwerekeza ahandi, ndetse bihumira ku mirari ubwo PSG yaguraga Messi n’abandi bakinnyi bakomeye mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nyuma yo gusezererwa kwa PSG muri UEFA Champions League y'uyu mwaka nk'irushanwa bari bacungiyeho ndetse bashakaga kugaragaza ko ari ikipe ikomeye ariko byose batekerezaga birangirira i Santiago Bernabeu, byatumye Mbappe yihutira gushyira mu bikorwa icyemezo yari yaramaze gufata cyo gusohoka muri PSG.

Biteganyijwe ko Mbappe azatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, aho azahabwa amahirwe yo kuyobora ubusatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Kylian Mbappe azambara nimero 7 muri Real Madrid umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ELYSEE1 year ago
    Birashwimishije kumvako mbappe agiye mwikipe kunda





Inyarwanda BACKGROUND