Nyuma yo kumara icyumweru i Madrid mu biruhuko, biravugwa ko rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe yahise anasoza ibiganiro na Real Madrid anashyira umukono ku masezerano y’imyaka 3, anemererwa kuzahabwa nimero 7 akazajya ayambara, gusa bikazatangazwa uyu mwaka w’imikino umaze gusozwa.
Itangazamakuru
ryo muri Espagne ndetse no mu Bufaransa ryatangaje ko ibya Real Madrid na Kylian
Mbappe byarangiye mu cyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi yari muri Espagne aho
byari byatangajwe ko yagiye mu biruhuko.
Amakuru
aravuga ko Mbappe yemeye gusinya amasezerano y’imyaka itatu akazahabwa akayabo
katatangajwe ndetse akazambara nimero 7.
Iyi
nimero izamburwa Mariano Diaz wari wayihawe ubwo Cristiano yavaga muri iyi kipe
agiye muri Juventus yo mu Butaliyani.
Mbappe
w’imyaka 23 y’amavuko, yanze kongera amasezerano muri PSG anamenyesha ubuyobozi
bw’iyi kipe ko ashaka kwerekeza ahandi, ndetse bihumira ku mirari ubwo PSG
yaguraga Messi n’abandi bakinnyi bakomeye mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Nyuma
yo gusezererwa kwa PSG muri UEFA Champions League y'uyu mwaka nk'irushanwa bari
bacungiyeho ndetse bashakaga kugaragaza ko ari ikipe ikomeye ariko byose
batekerezaga birangirira i Santiago Bernabeu, byatumye Mbappe yihutira gushyira
mu bikorwa icyemezo yari yaramaze gufata cyo gusohoka muri PSG.
Biteganyijwe
ko Mbappe azatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid ubwo uyu mwaka w’imikino
uzaba urangiye, aho azahabwa amahirwe yo kuyobora ubusatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe
ku Isi.
TANGA IGITECYEREZO