RFL
Kigali

Iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba! Ishimwe Sandra yamuritse filime ahuriyeho n’abavandimwe be igaruka ku mbaraga z’umwijima-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2022 16:25
0


Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Ishimwe Sandra, yamuritse filime yitwa ‘Umubi’ ahuriyeho n’abavandimwe ifite iminota 35’ iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba.



Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2022, ni bwo Sandra yamuritse iyi filime mu gikorwa cyabereye kuri Grande Legacy Hotel i Remera muri Kigali. Iyi filime yanditswe na Mugisha Kevin ari nawe watunganyije ibijyanye n’amajwi.

Sandra Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko umushinga w’iyi filime utari woroshye kuwushyira mu bikorwa kuko byasabye kubanza kuwumva hamwe no gushyira hamwe imbaraga.

Avuga ko yatijwe imbaraga zo gukora iyi filime ‘bitewe n’inkuru ikubiyemo’. Ati “Ntekereza ko ibiri mu mitwe y'abantu mu mugambi bigiye kugaragaza umusanzu wa cinema mu Rwanda.”

Iyi filime ‘Umubi’ igaragaza imbaraga z’umwijima zatsinzwe n'iz’Ijuru. Kevin Mugisha wafashe amashusho y’iyi filime, yavuze ko muri iyi filime yakoze imirimo itandukanye bitewe n’ibihe Abanyarwanda bari barimo bya Covid-19.

Avuga ko benshi mu bagize uruhare muri iyi filime babaga ahantu hamwe. Mugisha Guevara asanzwe ari umukinnyi wa filime.

Iyi filime yakinnyemo abarimo Ishimwe Sandra [Oliva], Rwamukwaya Blaise [Olivier], Mugisha Guevara [Ken], Mutesi Sandrine, Mugisha Guevara [Olga], Sumwiza Jeannette [Mama Olga], Danza Busigo Calvin [Young Ken], Sezerano Luka [Young Ken], Muhire Tona n’abandi.

Ishimwe Sandra azwi cyane muri filime City Maid akinamo yitwa Nadia. Yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, aho gutaha byari saa mbiri z'ijoro ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime, bakiganiraho nk’abavandimwe.

Uyu mukobwa akina muri iyi filime ari imfura y’umuryango. Aza gupfa, bigateza umwiryane mu muryango.

Ni filime avuga ko iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba ‘zitamenyerewe mu Rwanda’, ari na yo mpamvu bashyize imbere mu gukora iyi filime. Sandra avuga ko iyi filime ijyanye no kubaka umuryango ‘hatagize uwikunze’.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe amaze ari mu rugendo rwa filime ashima Imana, ariko ko atari inzira yari iharuye kuko hari filime yagiye akina ntahembwe, izindi ntizisohoke.

Yavuze ko kuba abashije gushyira hanze filime ye bivuze kudacika intege no kugira icyizere cy’ejo hazaza. Ati “Bivuze ko ntaho Imana itagukura mu gihe wihanganye.”

Mutesi Sandrine wakinnye muri iyi filime, ni Murumuna wa Sandra Ishimwe, akina muri filime yitwa ‘Olga’. Yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere yari agaragaye muri filime, kuko asanzwe akora ibijyanye na muzika.

Ashima abavandimwe be bamugiriye icyizere cyo gukina muri iyi filime. Uyu mukobwa yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu bijyanye no gucuranga ibikoresho by’umuziki. Yavuze ko umwanya yakinnyemo "nabonye mbishoboye", yizeza ko azakomeza gukina filime. 


Ishimwe Sandra [Olivia] yavuze ko iyi filime ishobora kuzahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi

Mugisha Kevin [Director, ni musaza wa Ishimwe Sandra] asanzwe atunganya filime akanazitanga


Mutesi Sandrine wakinnye muri filime 'Umubi' yitwa Olga. Yize umwaka umwe ku ishuri rya muzika rya Nyundo 

Uhereye ibumoso: Mugisha Kevin [Director], Ishimwe Sandra [Olivia], Mutesi Sandrine [Olga] na Mugisha Guevara [Honore] 

Musoni Danon Fraterne ‘Assitant Director’ wa filime ‘Umubi’ y’iminota 35’ 

Mugisha Guvera [Honore] yakinnye muri filime zirimo 'Virunga', 'Sakabaka', 'Seburikoko' n'izindi 


AMAFOTO: Sangwa Julie-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND