RFL
Kigali

Gisagara VC yakoze amateka akomeye mu mikino nyafurika nyuma yo kwisasira abanya-Cameroun

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2022 16:08
0


Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yasoje irushanwa ikoze amateka akomeye ndetse ihesheje ishema u Rwanda nyuma yo gutsinda Port Douala amaseti 3-1 igahita yegukana umwanya wa gatatu.



Gisagara VC yatsinzwe na Esperance yo muri Tunisia amaseti 3-0 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mukino wa 1/2, yihimuye kuri Port Douala bahataniraga umwanya wa gatatu muri iri rushanwa kuri uyu wa mbere, aho yayitsinze amaseti 3-1.

Port Douala niyo yatangiye umukino neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18, gusa byaje guhindura isura muri seti eshatu zakurikiyeho, aho Gisagara yazitsinze zose igahita yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

Gisagara y’umutoza Nyirimana Fidele yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25-23, itsinda iya gatatu 25-18, ndetse inatsinda iya kane ku manota 25-18.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gisagara Volleyball Club yandika amateka akomeye muri iri rushanwa, aho yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa umudali wa Bronze.

Esperence de Tunis VC yo muri Tunisia igiye kwesurana na Al Ahly yo mu Misiri ku mukino wa nyuma harebwa ikipe yegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino nyafurika yaberaga muri Tunisia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND