Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, nibwo hasozwaga shampiyona y’umukino wa Cricket mu bagabo hakinwa imikino ya nyuma (Final), haba mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyiciro cya kabiri, iyi shampiyona yagaragaje iterambere ry’uyu mukino cyane cyane mu bakiri bato kuko aribo bahize abandi.
Shampiyona
y’uyu mwaka yabanjwe gukomwa mu nkokora na Covid-19 yasojwe ikipe ya Zonic Tigers
yiganjemo abasore bakiri bato yegukanye igikombe cyo mu cyiciro cya mbere
ihigitse Kigali Cricket Club, naho IPRC-KIGALI CC yegukana igikombe mu cyiciro
cya kabiri itsinze RIGHT GUARDS CC.
Uko
imikino yagenze
Mu
cyiciro cya mbere:
ZonicTigers
Cricket Club yatsinze Kigali Cricket Club
Zonic
Tigers CC niyo yatsinze toss maze ihitamo kubanza ku batting maze ishyiraho
amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).
Kigali
Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko
bashyizeho amanota 112 gusa, ndetse Zonic ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba
Kigali Cricket Club (10 All out Wickets)
ZonicTigers
CC ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota arenga 100.
Asaba
Bryan wa Zonic niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yanashyizeho amanota
120 mu dupira 60 yakinnye.
Mu
cyiciro cya kabiri:
IPRC-KIGALI
CC yatsinze RIGHT GUARDS CC
IPRC
KIGALI niyo yatsinze Toss maze ihitamo kubanza ku batting, maze ishyiraho
amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).
Igice
cya kabiri cyatangiye RightGuards CC isabwa amanota 154 kugirango ibe itsinze
uyu mukino, ntibyigeze biyorohera kuko yashyizeho amanota 134 havuyemo abantu 6,
ihita inatakaza umukino ityo.
IPRC-Kigali
CC ikaba yatsinze kucyinyuranyo cyamanota 19. Muri uyu mukino Oscar Manishimwe
wa IPRC Kigali niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino akaba yatsinze amanota 55
mu dupira 62 yakinnye.
Nyuma
yo gutanga ibikombe n’ibihembo ku bakinnyi bahize abandi, perezida w’Ishyirahamwe
ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen MUSAALE yavuze ko yishimiye uko
irushanwa ryagenze ndetse abona ejo heza ha Cricket nyarwanda.
Yagize
ati”Iyi niyo shampiyona itangira umwaka nubwo twayitangiye dusa naho dutinze
kubera Covid-19, ariko yagenze neza, urabona ko abana bato aribo baganje abantu
bakuru, amakipe ya Zonic na IPRC arimo abana bato bari hagati y’imyaka 18 nibo
begukanye ibikombe, ibi biratwereka ko ejo ha Cricket mu Rwanda ari heza cyane,
nicyo kintu cy’ingenzi tubonye muri iyi shampiyona, Cricket y’ejo izaba
iryoshye inakaze”.
Ku wa
Gatandatu w’iki cyumweru twatangiye, ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga hazabera
umukino wa nyuma mu cyiciro cya mbere mu
bakobwa, ndetse kandi hakaba hari gutegurwa irushanwa ryo kwibuka rizatangira
mu gihe kiri imbere.
Kuri Stade ya Gahanga yasorejwe shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo
Zonic Tigers yegukanye igikombe cya shampiyona ihigitse Kigali Cricket Club
Imikino yari yitabiriwe n'abafana batandukanye
Abakinnyi 10 ba Kigali Cricket club basohowe mu kibuga (10 Wickets)
IPRC-Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri
TANGA IGITECYEREZO