RFL
Kigali

Tegereza umukunzi wawe wihanganye ! Dore uko azaza ameze

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/05/2022 2:14
0


Mu rukundo abantu baba basabwa gutegereza abo bazakundana nabo bihanganye, kandi bakazababera umugisha kugeza bashaje.



Iyo ibintu biri kugenda neza, abantu bamwe barishuka bagatekereza ko ariko bizahora. Mu rukundo habamo indyarya , habamo abantu bikunda badakunda kubona bagenzi babo bishimye, uyu ni we uzasanga akubwira ko yagutegereje nyumara wajya kureba ugasanga ntakigenda , agahinduka mukanya nk’ako guhumbya, maze ugatangira kuvuga ngo “Urushako ruragwira, ubwo nk’uyu namujyanaga he”. Uzumva n’abandi bavuga ngo “Gushaka umugore/umugabo mubi birutwa no kwijyana kuri gereza uyireba”.

Muri iyi nkuru ndagusaba gutegereza umuntu wawe witonze.

Tegereza urukundi rwawe witonze , wa muntu utazajya ahora akwibutsa buri kantu keza yagukoreye (agucyurira), wa muntu uzajya aguha umwanya wo kwitekerezaho.

Tegereza urukundo rwawe , tegereza umukunzi uzajya aguha gutekereza neza no gufata inshingano, wa muntu uzatuma uba umuntu mwiza aho kuba umuhemu cyangwa akakwigisha kuba umugome.

Tegereza umukunzi mwiza , umukunzi wawe uzafata igihe cye ari kukwiga ndetse ari no kukwitaho, akakugira uwa mbere mu buzima bwe kandi akiga kukumva.

Tegereza umukunzi wawe uzajya ahora ahozaho mu kukwitaho no kugukorera utuntu twiza , ndetse akanakwereka ko akwitaho bidasanzwe.

Tegereza umuntu ushaka kuba umwe mu bice bigize umubiri wawe.

Tegereza umukunzi wawe uzajya akwereka ko umuri mu ntekerezo, umukunzi wawe uzajya ashishikazwa no kumenya amakuru yawe n’uko wiriwe. Wa muntu uzajya amenya ko ari wowe afite.

Tegereza urukundo rwawe, tegereza umukunzi wakurwanira , ndetse akaba yanaguhitamo uko byagenda kose.

Tegereza umukunzi wawe uzatuma ubona ko gukundana byoroshye, mbese ukajya wumva usa n’aho uri mu rugo mu gihe muri kumwe.

Tegereza umukunzi w’umunyakuri. Umuntu utazatuma ushidikanya kubera ko ibikorwa bye bizajya biba byuzuzanya n’amagambo ye.

Tegereza umusore/umukobwa utazakubabaza cyangwa ngo abigambirire, wa muntu uzaharanira kukurwanira.

Tegereza umuntu wa nyawe kuri wowe. Tegereza umuntu uzagufasha kubona ibintu bibonwa na bake , kubona urukundo rudasanzwe.

Tegereza umuntu uzajya ahora akwibutsa ko urukundo rwari rugukwiriye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND