RFL
Kigali

Uwamahoro Theophila wari usoje muri IPRC Kigali waranzwe n’ubupfura n’ubugwaneza mu burwayi bwe yashyinguwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2022 11:05
4


Uwamahoro Theophila wari usoje muri IPRC Kigali wari no mu banyeshuri 2,700 bambaye kuwa 12 Gicurasi 2022 yaraye ashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana kubera kanseri y’ibihaha yamurembeje cyane nubwo muri ako kababaro kose abamusuraga yabasanganizaga urugwiro anafite icyizere cyo hejuru cyo kuzakira.



Kuwa 11 Gicurasi 2022 ni bwo Uwamahoro Theophila yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyamirambo aho yari amaze iminsi itari micye arembeye. Yitabye Imana abura amasaha mbarwa ngo yambare ikanzu kimwe n’abandi banyeshuri basoje muri IPRC zose zigera ku 8 hirya no hino mu gihugu. Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, umwe mu banyeshuri biganye nawe muri IPRC Kigali yasobanuye neza uko Uwamahoro Theophila bo bitaga Phila yari intangarugero. Ati: ”Ku ishuri nyine Theophila twebwe tumwita Phila yari umwana ugira umuhate ugasanga yifuza gufasha buri umwe kurwanjye ruhande ni kenshi yagiye amafasha mu myigire cyane ko nk’abantu twigaga IT wasangaga hari nk'ubwo hari ibyanze gukunda arikougasanga araje aramfashije.”

Akomeza agaruka ku kuntu yagiraga ubuntu ati: ”Yarihanganaga cyane ariko ndibuka ko yabaga arwaye akaza nko ku ishuri ubona ko arembye atabasha kugenda pe ugasanga kubera ko yari ari gutungwa n’imbuto izo yazanaga ugasanga araziduha ngo twirire yirengagije ko azikeneye kandi arwaye.”

Avuga kandi ko yari umuntu ukunda gusabana akanagira n’umuco ati: ”Wasangaga nubwo yabaga arwaye arembye pe muri group ya WhatsApp y’ishuri wasangaga arimo gutanga ibitecyerezo haba hari nk’igikorwa kiri gutegurwa ugasanga ari kubwira abandi 'ntibazabure, nibatange umusanzu gutyo', twajya kumusura kubera ubupfura yari afite, agahuguruka akavuga ati reka mbaherekeze kandi ubona ko nta mbaraga afite.”

Uburwayi bwa Uwamaho Theophila bwakomeye cyane ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali aza no kubagwa nk'uko ababanye nawe babivuze ariko agakomeza kugira umurava no kwiga ubona ko afite n’icyizere cyo kuzakira.

Uwamahoro Theophila yitabye Imana afite imyaka 24, ashyingurwa kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 mu irimbi rya Nyamirambo nyuma y’amasengesho kumusabira yabereye muri Paruwasi ya Saint Vincent Paroti Gikondo.

Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abavandimwe, inshuti n'abanyeshuri biganye

Uwamahoro Theophila yashyinguwe

Yabanje gusabirwa hanatangwa ubuhamya ku buzima bwamuranze

Theophila yari asoje muri IPRC Kigali

Uwamahoro (uwa 3 uhereye ibumoso) ubwo yari kumwe n'inshuti ze n'abavandimwe


Yakundaga kwifotozo no gufotora

Yari arwaye kanseri y'ibihaha ariko yahoranaga icyizere cyo gukira

Yari asoje mu ishami rya "Information Technology"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuell1 year ago
    Agiye twamukundaga imana imwakire mubayo kuko imukunda kuturusha😢
  • Nzabandora Emile1 year ago
    Naruhukire mu mahoro. Kandi abasigaye bakomeje dufite ibyiringiro ko tuzongera kubona abacu. .
  • NDAHAYO Frodouard1 year ago
    Yoooooo! Nukuri Imana imwakire mubayo kandi aruhukire mu mahoro agiye yarakiri mutoya! Imana ikomeze n,Ababyeyi be kuko niba ari ibihe bigoye kubyakira!Rest In Peace Uwamahoro!
  • DUKUNDANE Placide 1 year ago
    Nukuri kubyumva biragoye ark mwisi bibaho peuh! RIP for her





Inyarwanda BACKGROUND