Uwamahoro Theophila wari usoje muri IPRC Kigali wari no mu banyeshuri 2,700 bambaye kuwa 12 Gicurasi 2022 yaraye ashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana kubera kanseri y’ibihaha yamurembeje cyane nubwo muri ako kababaro kose abamusuraga yabasanganizaga urugwiro anafite icyizere cyo hejuru cyo kuzakira.
Kuwa 11 Gicurasi 2022 ni bwo Uwamahoro Theophila yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyamirambo aho yari amaze iminsi itari micye arembeye. Yitabye Imana abura amasaha mbarwa ngo yambare ikanzu kimwe n’abandi banyeshuri basoje muri IPRC zose zigera ku 8 hirya no hino mu gihugu. Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi.
Mu kiganiro na INYARWANDA, umwe mu banyeshuri biganye nawe muri IPRC Kigali yasobanuye neza uko Uwamahoro Theophila bo bitaga Phila yari intangarugero. Ati: ”Ku ishuri nyine Theophila twebwe tumwita Phila yari umwana ugira umuhate ugasanga yifuza gufasha buri umwe kurwanjye ruhande ni kenshi yagiye amafasha mu myigire cyane ko nk’abantu twigaga IT wasangaga hari nk'ubwo hari ibyanze gukunda arikougasanga araje aramfashije.”
Akomeza agaruka ku kuntu yagiraga ubuntu ati: ”Yarihanganaga cyane ariko ndibuka ko yabaga arwaye akaza nko ku ishuri ubona ko
arembye atabasha kugenda pe ugasanga kubera ko yari ari gutungwa n’imbuto izo yazanaga
ugasanga araziduha ngo twirire yirengagije ko azikeneye kandi arwaye.”
Avuga kandi ko yari umuntu ukunda gusabana
akanagira n’umuco ati: ”Wasangaga nubwo yabaga arwaye arembye pe muri group ya
WhatsApp y’ishuri wasangaga arimo gutanga ibitecyerezo haba hari nk’igikorwa
kiri gutegurwa ugasanga ari kubwira abandi 'ntibazabure, nibatange umusanzu gutyo', twajya
kumusura kubera ubupfura yari afite, agahuguruka akavuga ati reka mbaherekeze kandi
ubona ko nta mbaraga afite.”
Uburwayi bwa Uwamaho Theophila bwakomeye cyane ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali aza no kubagwa
nk'uko ababanye nawe babivuze ariko agakomeza kugira umurava no kwiga ubona ko afite
n’icyizere cyo kuzakira.
Uwamahoro Theophila yitabye Imana afite
imyaka 24, ashyingurwa kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 mu irimbi rya Nyamirambo nyuma y’amasengesho kumusabira
yabereye muri Paruwasi ya Saint Vincent Paroti Gikondo.
Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abavandimwe,
inshuti n'abanyeshuri biganye
Uwamahoro Theophila yashyinguwe
Yabanje gusabirwa hanatangwa ubuhamya ku buzima bwamuranze
Theophila yari asoje muri IPRC Kigali
Uwamahoro (uwa 3 uhereye ibumoso) ubwo yari kumwe n'inshuti ze n'abavandimwe
Yakundaga kwifotozo no gufotora
Yari arwaye kanseri y'ibihaha ariko yahoranaga icyizere cyo gukira
Yari asoje mu ishami rya "Information Technology"
TANGA IGITECYEREZO