RFL
Kigali

Ndagana inkiko, ndamurega rwose – Umutoza Haringingo Francis avuga ku munyamakuru wavuze ko yafunzwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2022 12:46
0


Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko agiye kwitabaza inkiko akarega umunyamakuru watangaje ko yafunzwe azira kurya miliyoni 6 za ruswa yahawe na APR FC kugira ngo azitsindishe ku wa Gatandatu mu mukino wa shampiyona bazahuramo.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, hakwirakwiye amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, RIB, kubera gufatirwa mu cyuho ari kwakira ruswa.

Aya makuru yavugaga ko ikipe ya APR FC ishobora kuba ari yo yaba yahaye uyu mutoza amafaranga angana na miliyoni 6 Frw, imvano y’aya mafaranga kwari ukugira ngo uyu mutoza azitsindishe mu mukino wa shampiyona wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 14 uku kwezi, umukino watuma APR FC yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Nyuma yo kubona amakuru akomeje gucicikana Haringingo yatangaje ko agiye kwiyambaza inkiko akarega umunyamakuru watangaje izo nkuru z’ibihuha.

Ati” Ndagana inkiko,ndamurega rwose, abantu barimo barampamagara bambaza niba nfunzwe ngo kubera 6m za ruswa nahawe na APR FC, Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! ibi ni ugusebya umuntu mind game zibaho ariko ibi birakabije”.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports nabwo bwasohoye itangazo rivuga ko amakuru akomeje kuvugwa ku mutoza wabo Haringingo atariyo ari ibinyoma bemeza ko umutoza wabo ari mu kazi ndetse akomeje kwitegura umukino wa APR FC.

Kiyovu Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda izahuramo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

Mbere yo guhura hagati yabo, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports ya Kabiri ifite amanota 57.

Ibaruwa y'ubuyobozi bwa Kiyovu Sport ibeshyuza ibyatangajwe ku mutoza Haringingo

Haringingo yiyemeje kurega uwamuharabitse ko afunzwe azira ruswa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND