Filime zifasha benshi kuruhuka ariko hari n'abo zitunze, ibigo bitandukanye bitegura filime byinjiza ama miliyari ku mwaka, abakinyi bazo nabo abenshi baba barabaye abaherwe kubera gukina filime, urugero Jami Gertz, Jerry Seinfeld n’abandi benshi.
Mu 2022 hagiye gusohoka filime nyinshi nka Doctor strange, Top Gun: Maverick, Block Adam n’izindi nyinshi. Muri iyi nkuru turakugezaho filime 5 zitegerejwe na benshi.
1.
Doctor strange
Iyi filime iri muri zimwe mu zari zitegerejwe cyane muri uyu mwaka, ikaba
yarasohotse tariki 6 Gicurasi 2022. Yakozwe n’ikigo cyitwa ‘Marvel’ cyizwiho gukora
filime zo kurwana zizwi nka ‘Action’, filime z’ibintu bisa n’inzozi zizwi nka ‘Fantasy’ cyane kandi zigakundwa.
2.
Top gun: Maverick
Iyi filime izasohoka tariki 27 Gicurasi uyu mwaka ikaba
izagaragaramo umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane ku Isi witwa ‘Tom Cruise’ cyangwa
se ‘Iron man’.
3.
Thor: Love and thunder
Iyi filime izasohoka tariki 8 Nyakanga izakorwa n’umugabo
witwa Taika Waititi uzwiho gukora filime zigakundwa, urugero ‘4 Avengers:
endgame’ n’izindi nyinshi. Kuri iyi nshuro akaba agarutse muri iyi ari gukorana
na Chris Hemsworth uzwi nka ‘thor’ ari kumwe n'abandi bakinnyi benshi bazwi nka
Tessa Thompson na Natalie Portman.
4.
The Man From Toronto
Iyi filime izasohoka tariki 12 Kanama, ikaba irimo
imirwano bakunze kwita ‘action’ mu ndimi z’amahanga n’urwenya cyangwa se ‘comedy’. Iyi filime izagaragaramo umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa
filime witwa Kevin Hart aho azaba ari kumwe n’undi mukinnyi uzwi muri filime
zitandukanye nka Venom witwa Woody Harrelson.
5.
Block Adam
Iyi filime izasohoka tariki 21 Ukwakira, ikaba izagaragaramo
umukinnyi Dwayne Johnson uzwi nka ‘The rock’. Muri iyi fliime uyu mukinnyi azakina atari
intwari 'Hero’, ahubwo azakina ari ‘Villain’
mu ndimi z’amahanga.
src: cnet.com
TANGA IGITECYEREZO