RFL
Kigali

Filime 5 zitegerejwe na benshi zizasohoka muri uyu mwaka wa 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:12/05/2022 12:02
0


Filime zifasha benshi kuruhuka ariko hari n'abo zitunze, ibigo bitandukanye bitegura filime byinjiza ama miliyari ku mwaka, abakinyi bazo nabo abenshi baba barabaye abaherwe kubera gukina filime, urugero Jami Gertz, Jerry Seinfeld n’abandi benshi.



Mu 2022 hagiye gusohoka filime nyinshi nka Doctor strange, Top Gun: Maverick,  Block Adam n’izindi nyinshi. Muri iyi nkuru turakugezaho filime 5 zitegerejwe na benshi. 

1.       Doctor strange 

Iyi filime iri muri zimwe mu zari zitegerejwe cyane muri uyu mwaka, ikaba yarasohotse tariki 6 Gicurasi 2022. Yakozwe n’ikigo cyitwa ‘Marvel’ cyizwiho gukora filime zo kurwana zizwi nka ‘Action’, filime z’ibintu bisa n’inzozi zizwi nka ‘Fantasy’ cyane kandi zigakundwa.


2.       Top gun: Maverick

Iyi filime izasohoka tariki 27 Gicurasi uyu mwaka ikaba izagaragaramo umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane ku Isi witwa ‘Tom Cruise’ cyangwa se ‘Iron man’.



3.       Thor: Love and thunder

Iyi filime izasohoka tariki 8 Nyakanga izakorwa n’umugabo witwa Taika Waititi uzwiho gukora filime zigakundwa, urugero ‘4 Avengers: endgame’ n’izindi nyinshi. Kuri iyi nshuro akaba agarutse muri iyi ari gukorana na Chris Hemsworth uzwi nka ‘thor’ ari kumwe n'abandi bakinnyi benshi bazwi nka Tessa Thompson na Natalie Portman.


4.       The Man From Toronto

Iyi filime izasohoka tariki 12 Kanama, ikaba irimo imirwano bakunze kwita ‘action’ mu ndimi z’amahanga n’urwenya cyangwa se ‘comedy’. Iyi filime izagaragaramo umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime witwa Kevin Hart aho azaba ari kumwe n’undi mukinnyi uzwi muri filime zitandukanye nka Venom witwa Woody Harrelson.


5.       Block Adam

Iyi filime izasohoka tariki 21 Ukwakira, ikaba izagaragaramo umukinnyi Dwayne Johnson uzwi nka ‘The rock’. Muri iyi fliime uyu mukinnyi azakina atari intwari 'Hero’, ahubwo azakina ari ‘Villain’ mu ndimi z’amahanga.


src: cnet.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND