RFL
Kigali

Umutoza ari mu kazi ibindi ni ugushaka kudutesha umurongo – Kiyovu Sports yahakanye yivuye inyuma ibyo gufungwa kwa Haringingo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2022 10:49
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yamaganye amakuru avuga ko umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis yatawe muri yombi azira gufatanwa ruswa, ivuga ko abakwirakwije ibi bihuha ari abashaka kubatesha umurongo kuko ari mu kazi kandi bakomeje kwitegura umukino wa APR FC.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, hakwirakwiye amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, RIB, kubera gufatirwa mu cyuho ari kwakira ruswa.

Aya makuru yavugaga ko ikipe ya APR FC ishobora kuba ari yo yaba yahaye uyu mutoza amafaranga angana na miliyoni 6 Frw, imvano y’aya mafaranga kwari ukugira ngo uyu mutoza azitsindishe mu mukino wa shampiyona wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 14 uku kwezi, umukino watuma APR FC yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umunyamabanga w’iyi kipe, Munyengabe Omar, yahakanye yivuye inyuma aya makuru avuga ko ari ibihuha bigamije kubatesha umurongo.

Yagize ati”Ayo makuru ni ibihuha bigamije kudutesha umurongo, umutoza ari mu kazi nta kibazo afite ari gutegura ikipe ku mukino dufitanye na APR FC.

Nonese hari urwego na rumwe byibura rwigeze rutangaza ayo makuru, ni ibihuha gusa bavuge ibyo bashaka intego yacu turayizi kandi nta kuyitezukaho”.

Uyu muyobozi yavuze ko ikibaraje ishinga ari umukino wa shampiyona bazakina na APR FC ku wa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi, kandi biteguye kwitwara neza.

Munyengabe yavuze ko ikipe imeze neza nta mukinnyi ufite imvune bose biteguye guhangana na APR FC, asaba abafana gukomeza kuba inyuma y’ikipe.

Mbere yo guhura hagati yabo, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports ya Kabiri ifite amanota 57.

Haringingo Francis utoza Kiyovu byavugwaga ko yafunzwe azira kwakira indonke

Kiyovu Sport ifite urugamba rutoroshye ku wa Gatandatu imbere ya APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND