Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu byari ibirori kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yari yakubise yuzuye abafana ku mukino w’agapingane warangiye Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0-0.
Wari
umukino ubanza wa ½ mu gikombe cy’Amahoro 2022, wahuje amakipe ahora ahanganye
mu Rwanda kandi afite amateka akomeye mu karere.
Ni
umukino utahiriye Rayon Sports yavunikishije rutahizamu Willy Onana wari
wazonze APR FC cyane, asohoka mu kibuga hakiri kare ndetse iyi kipe yanahushije
uburyo bwinshi bw’ibitego kurusha APR FC.
Umukino
wo kwishyura uzagaragaza ikipe izakina umukino wa nyuma izamenyekana tariki ya
18 Gicurasi 2022 nyuma y’umukino wo kwishyura.
Uyu
mukino ubanza waranzwe na byinshi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nkuko
amafoto akurikira abigaragaza:
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakapiteni ku mpande zombi mbere yuko umukino utangira
Stade yari yakubise yuzuye abafana
DJ Sonia yabahataga umuziki
Rayon Sports yahushije uburyo butandukanye bw'ibitego kurusha APR FC
Wari umukino amakipe yombi atifuzaga gukora ikosa ryo gutsindwa
Umutoza Adil wa APR FC na Jorge wa Rayon Sports bakunze gushyamirana muri uyu mukino
Abafana ku mpande zombi bari babucyereye
TANGA IGITECYEREZO