RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ihere ijisho udushya twagaragaye mu mukino wa Rayon Sports na APR FC kuri Stade yari yuzuye abafana n'umuziki

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2022 9:26
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu byari ibirori kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yari yakubise yuzuye abafana ku mukino w’agapingane warangiye Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0-0.



Wari umukino ubanza wa ½ mu gikombe cy’Amahoro 2022, wahuje amakipe ahora ahanganye mu Rwanda kandi afite amateka akomeye mu karere.

Ni umukino utahiriye Rayon Sports yavunikishije rutahizamu Willy Onana wari wazonze APR FC cyane, asohoka mu kibuga hakiri kare ndetse iyi kipe yanahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kurusha APR FC.

Umukino wo kwishyura uzagaragaza ikipe izakina umukino wa nyuma izamenyekana tariki ya 18 Gicurasi 2022 nyuma y’umukino wo kwishyura.

Uyu mukino ubanza waranzwe na byinshi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nkuko amafoto akurikira abigaragaza:

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abakapiteni ku mpande zombi mbere yuko umukino utangira

Stade yari yakubise yuzuye abafana

DJ Sonia yabahataga umuziki

Rayon Sports yahushije uburyo butandukanye bw'ibitego kurusha APR FC

Wari umukino amakipe yombi atifuzaga gukora ikosa ryo gutsindwa

Umutoza Adil wa APR FC na Jorge wa Rayon Sports bakunze gushyamirana muri uyu mukino

Abafana ku mpande zombi bari babucyereye

AMAFOTO: SANGWA JULIEN Inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND