Ese ujya wumva waba mwarimu ? Muri iyi nkuru uramenyeramo ibibazo ukwiriye kubanza kwibaza, mbere yo gufata umwanzuro.
Mu bantu benshi bifuza kuba abarezi abenshi baba
bashaka amafaranga, cyangwa se bashaka guhindura imibereho bitewe n’impamvu
runaka. Umwuga wo kwigisha ugira ibyiza ariko ukagira n’ibibi byawo, bitewe n’icyo
bifuza mu buzima bwibanze. Ese hari imyaka simusiga umuntu agomba kuba yujuje
kugira ngo abe mwarimu?
DORE
IBIBAZO UKWIRIYE KUBANZA KWIBAZA.
1. Ese mfite
imyaka myinshi yo kuba naba mwarimu? Abarezi babimazemo imyaka minshi, cyanga
abafite imyaka myinshi nibo barimu beza [Niko byakagenze], kubera ko aba afite
byinshi byo gutanga no gusangira n’abanyeshuri bitewe n’ikigero cy’imyaka
afite.
Reka tugaruke kuri iki kibazo: Ese cyera ucyiga abarimu
bakwigishaga bari abasaza cyangwa abakecuru gusa? Ndizera ko igisubizo cyawe
kiraba Oya! Nibyo koko, kwigishwa n’abarimu bari mu bigero bitandukanye ni
byiza cyane, kuba mwarimu yaba afite imyaka myinshi cyangwa mike ntabwo ari ikibazo
kandi nta n’aho bihuriye. Ntuzagire ikibazo cy’imyaka, gusa na none uzatekereze
ku bushobozi ufite mu kigero cy’imyaka iyo ariyo yose ufite.
Ibi byo kureba ku myaka mwarimu agomba kuba afite,
bifasha mu kuba wamenya uko ishuri rigomba kwitwara harimo gucunga umutekano w’abana,
gutanga amasomo neza nk’uko ateganyijwe ,…
2. Ese ni ibihe
byiza n’ibibi byo kuba mwarimu?
Kuba mwarimu ni umuhamagaro ntabwo ari ugushaka
amafaranga. Kuba mwarimu ni ukuba ukunda igihugu cyawe no kuba ukunda uburezi
muri rusange. Banza umenye impamvu ugiye kuba mwarimu, banza umenye impamvu
ushaka kujya kwigisha abana b’igihugu, umenye n’ibyo ugiye kugenda ukurikiye
muri uwo mwuga. Banza umenye ko uzahera hasi.
3. Ese kubona
akazi bizanyorohera?
Nibyo koko ushaka kujya kuba umurezi, “ese kubona akazi
bizanyorohera?” Banza utekereze ku kazi uzakora aho kazava, umenye niba bizakorohera. Aha
tubivuze mu nshamake, nawe hari ibindi wakwibaza ukabasha kubibonera
ibisubizo mbere yo kujya muri uyu mwuga.
Inkomoko: Klassroom
TANGA IGITECYEREZO