Umushumba mukuru w'itorero Kingdom Citizens, Mutabazi Kabarira Maurice yinubiwe na benshi, ubwo yasabiraga Bwana Bamporiki Edouard gusubbizwa gucukura imisarani, bisa no kumukina ku mubyimba, mu gihe akurikiranywe n'ubugenzacyaha icyaha cya ruswa n'ibindi bifitanye isano nayo.
Ku ya 5 Gicurasi, nibwo inkuru yasakaye ko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahagaritswe ku nshingano, akaba afungiye iwe mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha akekwaho.
Apostle Mutabazi ni umwe mu bagarutse kenshi ku byo Bamporiki akurikiranyweho, aho uyu muvugabutumwa yagiye yumvikana agaragaza ko Bamporiki adakwiye kubabarirwa, ahubwo akwiye guhanwa.
Ubutumwa bwo ku ya 7 Gicurasi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mutabazi Maurice yongeye kwandika ku rubuga rwa Twitter, asabira Bwana Bamporiki gusubizwa gucukura imisarani.
Yagize ati ''Uburyo bwizewe bushiririza cancer ya ruswa #ERADICATE ufashwe asubizwe gucukura imisarani. Utwibye yishyuzwe ibingana n'umutungo we 7 urubyaro rwe ruzabuza abuzukuru kugambana. Utwiba adufata nk'abanyantege nke, batazigera bafata imyanzuro ikarishye nk'iyo Nyakubahwa @PaulKagame''
Ubu butumwa bwakirijwe ibitekerezo birenga 230, bwavuzweho n'abarimo Pamela Mudakikwa umenyerewe ku rubuga rwa Twitter, Nzeyimana Luckman ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru mu biganiro by'imyidagaduro n'abandi.
Nzeyimana Luckman yasubije ati ''Apostle ko mbona se ufite roho mbi ubwo wowe Imana izakubabarira utwaha twa hato na hato wirirwamo ??? @BrainMutabazi Ubugome bwawe bukurushije imbaraga maze bwerekana uwo uriwe ndetse na roho yawe!!! Imana ikundinde, "Audhubillahi Mina Shaitwani Rajiim!! Period!''
Pamela Mudakikwa we yagaragaje gutungurwa n'amagambo ya Apostle Mutabazi, agira ati ''What??? icyambwira nk'umuntu urimo gukoresha iyi account kuko... biteye isoni!! Sinatekerezaga ko umuntu wiyita natwe tukamwita Apôtre yavuga amagambo angana atya muri situation imeze itya! Icyiza ni uko internet itibagirwa, reka twizere ko hari umunsi azabutwumvisha neza''
Uwitwa Nsabimana Francis we yasubije Mutabazi ati ''Bwana Mutabazi, haranditswe ngo ucyahwa kenshi agashinga ijosi azavunagurika ntawumukozeho. Abantu benshi bakugira inama yo kureka amagambo yuzuye ishyari n’urwango ahubwo ugakaza, umunsi inabi yakugarutse uzumva.''
Ubutumwa bwinubiwe na benshi
Benshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bumvikanishaga ko umubwirizabutumwa atari we wakagombye gufata iya mbere akina ku mubyimba Bwana Bamporiki, kuko akenshi amagambo y'abapasiteri asanzwe agarukamo gusaba imbabazi no kubabarirwa.
Inkuru y'akazi ko gucukura imisarani kwa Bwana Bamporiki, ni iyo we ubwe yigeze kwivugira ko yakoze mu mwaka wa 2000, ubwo yisanganga mu buzima bugoye yabayemo mu karere ka Gasabo ubwo yazaga mu mujyi wa Kigali azanywe no gushaka ubuzima mu myaka ye y'ubuto.
TANGA IGITECYEREZO