RFL
Kigali

Apostle Mutabazi yinubiwe na benshi kubwo gusabira Bamporiki gusubizwa gucukura imisarani

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:9/05/2022 17:09
4


Umushumba mukuru w'itorero Kingdom Citizens, Mutabazi Kabarira Maurice yinubiwe na benshi, ubwo yasabiraga Bwana Bamporiki Edouard gusubbizwa gucukura imisarani, bisa no kumukina ku mubyimba, mu gihe akurikiranywe n'ubugenzacyaha icyaha cya ruswa n'ibindi bifitanye isano nayo.



Ku ya 5 Gicurasi, nibwo inkuru yasakaye ko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahagaritswe ku nshingano, akaba afungiye iwe mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha akekwaho.

Apostle Mutabazi ni umwe mu bagarutse kenshi ku byo Bamporiki akurikiranyweho, aho uyu muvugabutumwa yagiye yumvikana agaragaza ko Bamporiki adakwiye kubabarirwa, ahubwo akwiye guhanwa.

Ubutumwa bwo ku ya 7 Gicurasi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mutabazi Maurice yongeye kwandika ku rubuga rwa Twitter, asabira Bwana Bamporiki gusubizwa gucukura imisarani.

Yagize ati ''Uburyo bwizewe bushiririza cancer ya ruswa #ERADICATE ufashwe asubizwe gucukura imisarani. Utwibye yishyuzwe ibingana n'umutungo we 7 urubyaro rwe ruzabuza abuzukuru kugambana. Utwiba adufata nk'abanyantege nke, batazigera bafata imyanzuro ikarishye nk'iyo Nyakubahwa @PaulKagame''


Ubu butumwa bwakirijwe ibitekerezo birenga 230, bwavuzweho n'abarimo Pamela Mudakikwa umenyerewe ku rubuga rwa Twitter, Nzeyimana Luckman ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru mu biganiro by'imyidagaduro  n'abandi.

Nzeyimana Luckman yasubije ati ''Apostle ko mbona se ufite roho mbi ubwo wowe Imana izakubabarira utwaha twa hato na hato wirirwamo ??? @BrainMutabazi Ubugome bwawe bukurushije imbaraga maze bwerekana uwo uriwe ndetse na roho yawe!!! Imana ikundinde, "Audhubillahi Mina Shaitwani Rajiim!! Period!''


Pamela Mudakikwa we yagaragaje gutungurwa n'amagambo ya Apostle Mutabazi, agira ati ''What??? icyambwira nk'umuntu urimo gukoresha iyi account kuko... biteye isoni!! Sinatekerezaga ko umuntu wiyita natwe tukamwita Apôtre yavuga amagambo angana atya muri situation imeze itya! Icyiza ni uko internet itibagirwa, reka twizere ko hari umunsi azabutwumvisha neza''


Uwitwa Nsabimana Francis we yasubije Mutabazi ati ''Bwana Mutabazi, haranditswe ngo ucyahwa kenshi agashinga ijosi azavunagurika ntawumukozeho. Abantu benshi bakugira inama yo kureka amagambo yuzuye ishyari n’urwango ahubwo ugakaza, umunsi inabi yakugarutse uzumva.''

Ubutumwa bwinubiwe na benshi

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bumvikanishaga ko umubwirizabutumwa atari we wakagombye gufata iya mbere akina ku mubyimba Bwana Bamporiki, kuko akenshi amagambo y'abapasiteri asanzwe agarukamo gusaba imbabazi no kubabarirwa.

Inkuru y'akazi ko gucukura imisarani kwa Bwana Bamporiki, ni iyo we ubwe yigeze kwivugira ko yakoze  mu mwaka wa 2000, ubwo yisanganga mu buzima bugoye yabayemo mu karere ka Gasabo ubwo yazaga mu mujyi wa Kigali azanywe no gushaka ubuzima mu myaka ye y'ubuto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bukuru Danielle 1 year ago
    Bamporiki abaye urwenya niwe Kigali porta potty yo kabura inka kuva yakwiyita idebe yahindutsr ilarido tu wa mugabiye ni ilarido ya alliance,yabaye umwana ingarane imisarane kuko ari umucukuzi wayo
  • Habihirwe j bosco1 year ago
    Bwamna mutabazi reka guca iteka ayo si amagambo umukozi wimana nkawe yavuga dusabwa kubarira no kubarirwa
  • N.Jeanne d'Arc1 year ago
    Ahubwo ni akumiro.apotre nyine akavuga ibintu nkabiriya?hari uwavuze ngo uwo isi itarakaranga iba ikiri kumushakira ibirungo.ntidukwiye kwishimira iminsi mibi cg ibyago byabagenzi bacu kuko ibyejo ntawubimenya.ikindi umuntu wese birashoboka ko yahura numunsi mubi.tujye tumenya abo turibo namagambo tuvuga kubwibyago byabandi.
  • Ntirenganya Jean clement1 year ago
    Ntimugace imanza namwe ejo mutazazicirwa. Mukiratini baravuga bati.#Erare humanum est sed perseverale diabolicum#.Gukosa bibaho ariko guhora mu makosa ni byo bibi.





Inyarwanda BACKGROUND