RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangaje ko yungutse Miliyari 4.1 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2022

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:6/05/2022 16:16
0


Ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyihariye 64.6% ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda, cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2022 cyungutse miliyari 4.1 Frw yabazwe nyuma yo kwishyura imisoro yose.



Iki kigo cyatangaje ko kugeza ku wa 31 Werurwe 2021, amafaranga yavuye muri serivisi itanga yazamutseho 24.5% igera kuri miliyari 50.9 Frw, inyugu mbere yo kwishyura imisoro no kubara ugutakaza agaciro k’ifaranga azamukaho 15.7%, agera kuri miliyari 24.7 Frw.

Mu mezi atatu abanza y'umwaka wa 2022, MTN Rwanda yabashije kongera abakiliya bayo bakoresha serivisi z’amajwi ho 306,000 bagera kuri miliyoni 6.5 kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, bingana n’izamuka rya 5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2021.

Binyuze mu kigo MTN Rwanda yashyizeho gitanga serivisi z’imari (Mobile Money Rwanda Ltd), yakomeje kuzamura inyungu ho 12.1%, ku buryo izo serivisi zikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 3.8, bingana n’izamuka rya 12.1%.

Umuyobozi ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza yavuze ko inyungu yabonetse kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 igaragaza umwaka mwiza muri serivisi iki kigo gitanga.

Yagize ati "Gukomeza kwishyura amafaranga y’uburenganzira bwo gukorera mu gihugu mu myaka 10 bwongerewe igihe mu mwaka ushize, byagabanyije 39.6% by’inyungu yacu nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 4.12 Frw, ariko dutewe imbaraga n’izamuka ry'inyungu n’umusanzu wa gahunda yacu yo gukoresha neza umutungo, ibyo dutekereza ko bizakomeza kuzamura inyungu yacu."

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi we yavuze ko inyungu iki kigo cyabonye mu gihembwe cya mbere cya 2022 ishimishije, nu’bwo ari mu bihe bitoroheye ishoramari n'ubucuruzi.

Uyu muyobozi kandi yanashimiye abanyamigabane, abafatanyabikorwa ndetse n'abakiliya ba MTN Rwanda bakoranye nayo neza, bikayigeza kuri iyi nyungu mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka.

Biteganyijwe ko abanyamigabane ba MTN Rwanda bazahabwa miliyari 6.7 Frw, zihwanye na 30% by’inyungu y'umwaka wa 2021 yabonetse yo kwishyura imisoro, ibizemerezwa mu nteko rusange iteganyijwe ku ya 2 Kamena 2022.

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yihariye 64.6% ku isoko ry’itumanaho, ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, aho ikomeza gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo uko ibihe bisimburana hagamijwe kunoza serivisi igeza ku baturarwanda.  

Uretse serivisi zo guhamagaza Telephone itanga, MTN Rwanda ifite serivisi zikoreshwa na benshi mu kwishyura, kuzigama, kohereza, kubitsa, kwakira ndetse no kugurizwa amafaranga, ari zo; Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND