RFL
Kigali

Urukiko rwategetse ko Ndimbati akomeza gufungwa

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/04/2022 15:40
0


Urukiko rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri Cinema nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo nk'uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.



Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho umucamanza yatangiye agaruka ku byari byatangajwe mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 25 Mata, rwavuze ko impamvu zatanzwe n’uregwa zidafite ishingiro.

Umucamanza yavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha akurikiranyweho, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Urukiko kandi ruvuga ko hagikomeje gukusanywa ibimenyeto byo gushinja uregwa bityo ko aramutse arekuwe byabangamira iki gikorwa.

Ndimbati akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda bakabyarana abana babiri.

Kuwa mbere tariki 25 Mata 2022, ubwo ndimbati yaburanaga ubujurire yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri iri buranisha ryamaze isaha imwe, Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho.

Yavuze ko uretse umuryango we asanzwe abana na wo, agomba no kwita ku bana b’impanga bivugwa yo yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya akamutera inda.

Ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, Ndimbati yavuze ko umukobwa akekwaho gusambanya yamuguze ku muhanda nk’izindi ndaya zose.

Yavuze kandi ko uyu mugore babyaranye yigeze kwandikisha abana ku wundi mugabo, akavuga ko na byo biteye urujijo bityo ko Urukiko rukwiye kubisuzuma.

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yasambanyije uyu mugore babyaranye ataruzuza imyaka y’ubukure, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, biza no kwemezwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyemezo cyasomwe tariki 28 Werurwe 2022.

Nyuma y’ifungwa rya Ndimbati havuze byinshi birimo ibyatangazwaga n’abasanzwe bakunda uburyo akina, banenga Umunyamakuru watambukije ikiganiro yagiranye n’uyu Kabahizi ndetse banenga n’uyu mukobwa, babashinja gutuma uyu mukinnyi wa Filime afungwa.

Ndimbati ubwo yari mu rukiko ari kuburana ubujurire bwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND