RFL
Kigali

Nyuma y'ukwezi Will Smith akubise urushyi Chris Rock imbere y'imbaga ntaramusaba imbabazi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/04/2022 11:13
0


Umukinnyi wa filime Will Smith umaze ukwezi akubise urushyi Chris Rock imbere y'imbaga, ntaramusaba imbabazi.



Hashize ukwezi isi y'imyidagaduro itigitishijwe n'urushyi Will Smith yakubise umunyarwenya kabuhariwe Chris Rock mu birori by'itangwa ry'ibihembo bya Oscars Awards 2022. Will Smith usanzwe utazwiho urugomo akaba yaratunguye abatari bacye ubwo yasangaga Chris Rock ku rubyiniro akamukubita urushyi amuziza kuba yarateye urwenya ku mugore we Jada Pinkett Smith ndetse akanamusaba kutongera kuvuga ikintu icyari cyo cyose ku mugore we. Nubwo Will Smith yasabye imbabazi abategura Oscars Awards n'abafana be, kugeza ubu ntarasaba imbabazi Chris Rock imbonankubone.

Nk'uko byatangajwe na PageSix hamwe na Hollywood Unlocked byavuze ko amakuru umuvandimwe wa Chris Rock witwa Tony Rock yatangaje,yavuze ko bibabaje kuba Will Smith atarasaba imbabazi umuvandimwe we imbona nkubone mugihe hashize ukwezi amukibitiye imbere y'imbaga.

Mu kiganiro yagiranye na PageSix, Tony Rock yabajijwe icyo atekereza kuri Will Smith uri mu kiruhuko mu Buhinde nyuma yo gukubita mukuru we. Mu magambo ye yagize ati: ''Mu by'ukuri sinzi impamvu Will Smith yamara ukwezi kose atarasaba imbabazi umuvandimwe wanjye kandi yarazisabye Academy (itegura Oscars Awards). Kumubona ari mu Buhinde yinezeza atarasaba Chris Rock imbabazi byarantunguye''.

PageSix ikomeza ivuga ko Will Smith kugeza ubu atarigera ahamagara cyangwa ngo yandikire Chris Rock mu rwego rwo kumusaba imbabazi nyuma y'ibyumweru 4 bishize nk'uko byashimangiwe na Nyina uherutse kugira icyo atangaza ku byo Will Smith yakoreye umuhungu we. PageSix kandi ikomeza ivuga ko hari amahirwe menshi yuko Chris Rock yababarira Will Smith n'amusaba imbabazi kuko uyu munyarwenya ashobora kuzamujyana mu nkiko naba ataramusaba imbabazi.

Will Smith ntarasaba imbabazi Chris Rock nyuma y'ukwezi amukubise urushyi imbere y'imbaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND