RFL
Kigali

Umunyamakuru King Guy Ruhetana yinjiye muri Cinema asohora Filime yitwa ‘The Next Story’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/04/2022 15:17
0


Umunyamakuru King Guy Ruhetana wanyuze kuri Goodrich Tv na shene ya Youtube yitwa 3D TV, yinjiye muri Cinema asohora filime ye bwite yise ‘The Next Story’ ivuga ku buzima urubyiruko rubayemo.



The Next Story ni filime imaze iminsi ibiri isohotse kuko yasohotse tariki 23 Mata 202, ikaba imaze kurebwa n’abatari bake. Mu bamaze kuyireba abenshi berekanye ko ari filime nziza ndetse ko ije guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, King yavuze ko gukora iyi filime byari inzozi ze kuva kera kuko yagiye mu bintu byinshi harimo gukina umupira w'amaguru, kuba Mc no kuba umunyamakuru ariko intumbero ye ari ugukina Firime ye bwite.

The Next Story King yavuze ko ari filime ivuga ku buzima urubyiruko rubayemo muri iyi minsi kuri mbuga nkoranyambaga (Social media): Urukundo, ikinyoma, kwiba, kwibwa, n’ubushakanyi budasanzwe, icuruzwa ry’abantu n’ibintu.

King avuga ko yabitekereje bijyanye n’uko yari abonye ubuzima bumwe na bumwe abantu bari gucamo aho bamwe babeshywa imirimo, abandi bakabeshywa kujyanwa mu mahanga, nyuma y’ubukwe abandi bakabenga abo bari kumwe hano mu Rwanda ngo bazabana n’abari ibwotamasimbi, n'ibindi. Ibyo rero King yabitanzeho inama cyane ko afite n’ingero za hafi.


Umunyamakuru King yinjiye muri Cinema

King wari umunyamakuru akinjira muri Cinema ni muntu ki?

RUHETANA GUY KING EMMANUEL yakinnye umupira w’amaguru aho yakiniye ibigo byose yizeho muri Huye na Nyamagabe, akabifatanya no kuba MC mu bitaramo byinshi muri UR Huye. Yaje kugera aho akinira abatarengeje imyaka 20 ahagana muri 2016-2017, gusa ntiyagira amahirwe yo gukomeza.

King avuga ko nyumo yo kugana indi nzira, yagerageje kwikorera, akora amafoto n’amashusho nyuma abivamo ajya kuri Tereviziyo ya Goodrich ari na ho yavuye ajya kuri 3Dtv, atangira inzira ya Media Production.

King yavuze ko zari inzozi ze kwinjira muri Cinema

THE NEXT STORY filime y’inzozi ze ica kuri shene ya Youtube yitwa K FILMS RWANDA, akaba asaba abakunzi ba Cinema n’ab’imyidagaduro kumushyigikira no gusangiza abantu batandukanye ubutumwa bukubiye muri filime ye bakayibasangiza (Share) abandi.

King mu ifatwa ry'amashusho ya The Next Story

KANDA HANO UREBE FIRIME THE NEXT STORY YA KING SEASON 1, EP 1



King yavuze ko iyi filime ikubiyemo ubutumwa bugenewe urubyiruko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND