Umuhanzi uba mu Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, Gaël Faye yashyize ahagaragara filime mbarankuru ivuga ku bagore batatu, bagendana ibikomere bakomora ku Ingabo z’Abafaransa zabafashe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi filime “Le Silence des mots” y’iminota 52’ n’amasegonda
04 yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, itambuka bwa
mbere kuri Televiziyo ARTE.
Gaël Faye yayikoze afatanyije n’umunyamakuru
w’Umufaransa Michael Sztanke, ukorana na RFI (Radio France Internationale).
Ivuga ku mateka y’abagore batatu Concessa Musabyimana,
Marie-Jeanne Murekatete na Prisca Mushimiyimana.
Ni abanyarwandakazi batatu ku nshuro ya mbere
babashije kuvuga ibyababayeho byose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ukuntu
bafashwe ku ngufu n'abasirikare b’Abafaransa muri Kamena 1994.
Ubwo yateguzaga iyi filime, Gaël yavuze ko mu ikorwa ry’iyi filime, byari ibihe bimeze nk’ibiteye ubwoba ariko ‘binashimishije’.
Avuga ko ‘aba bagore bahisemo ko bagaragara imbona nkubone batanga ubuhamya
bw’ibyababayeho, nyuma y’amezi menshi yari ashize hafatwa amashusho ya filime’.
Prisca ugaragara muri iyi filime yari aturutse i
Butare, Concessa yari aherekejwe n’inshuti ye Jacqueline, ni mu gihe Marie
Jeanne yageze ahabereye iyi filime ateze moto- Niko Gaël Faye abisobanura.
Iyi filime itangira aba babyeyi baririmba indirimbo
ishima Imana. Bakavuga ko bongeye gukomera mu mutima nyuma y'ibihe bibi
bikomeye banyuzemo.
Murekatete
Marie Jeanne w'imyaka 51 y'amavuko, avuka mu cyahoze
ari Komine Gafunzo. Yavuze ko yaje i Kigali aje gushakisha ubuzima. Afite abana
batatu; babiri ba nyuma ya Jenoside n'umwe wa mbere ya Jenoside.
Mu buhamya bwe, yavuze ko mu mabyiruka ye yabyirukanye
n'abandi bana b'abaturanyi bakina umupira, ikivandimwe gisangiwe.
Ku buryo hari igihe bahishaga inzoga, ibirori bigahuza
inshuti, abari abahutu n'abatutsi 'ubona bafite urugwiro'.
Avuga ko ku myaka 7 y'amavuko ari bwo abana
batangiraga ishuri. Asobanura ko ubwo wabaga umaze amezi atatu mu ishuri, bitewe
n'uko buri mwana yabaga azwi iwabo, bahagurutsaga abahutu n'abatutsi bakajya mu
bihande bitandukanye.
Yavuze ko ivangura ryigaragazaga. Bigishwaga
n'umwarimu w'umugabo w'umuhutu ukomeye w'i Nyabitekeri, akajya yita cyane ku
bana b'abahutu, hagira umwana w'umututsi ubaza ikibazo 'agakubita uhmmm'.
Murekatete yakomeje avuga ko hari imodoka zabaga zuzuye
insoresore z’interahamwe zivuza amafirimbi, zirahirira gutsemba abatutsi.
Akavuga ko Nyina yasohotse agiye gushaka ibyo guha abana be, ahura n'abicanyi bamutema ugutwi, barakumuha ngo abe ariko ashyira abane be barye.
Murekatete Marie Jeanne [Uri ibumoso] ari kumwe n’umukobwa
we wishimira intambwe umubyeyi we amaze gutera yo kwiyubaka
Aho bari bahungiye mu kibuga cyo kwa Padiri, abicanyi bafataga
abagore bakabarongora kugeza bashizemo umwuka.
Ati “[…] Barabajyanye nyine mu kibuga aho imbere yo
kwa Padiri, babarongoreraho, bararongora, bararongora kugeza igihe baviriyemo
umwuka."
Yavuze ko interahamwe zabonye ko zitari kwica bose ngo
zibarangize, hanyuma umwe muri bo witwa Yusuf ajya kuzana Gerenade n'imbunda
nyinshi bamisha muri abo batutsi, ari nako imbwa zaryaga abishwe.
Yavuze ko icyo gihe bakuru bishwe, abana bo kwa musaza
we no kwa Muramukazi be baricwa.
Tariki 23 Mata 1994, abasirikare b'Abafaransa bageze i
Nyarushishi. Batangira kubitaho harimo kubaha nk'imyenda yo kwambara, abarwayi
bakavura.
Uyu mubyeyi ageze i Nyarushishi yafashwe n'ikiniga.
Agaragaza ahantu yahuriye n'Abafaransa baramuhohotera mu buryo bukomeye,
bamusiga hejuru y'umwobo ahetse umwana.
Aho hantu yahamaze iminsi itatu, ahakurwa n'abantu bari
bagiye gutashya. Umwana we akiri muzima.
Umwana w'uyu mubyeyi yavuze ko mbere bitari byoroshye
'kwakira ibikomere bya mama' ariko ko uko imyaka ishira indi igataha, agenda
yakira ibyamubayeho.
Akavuga ko nk'umwana ashimishwa no kubona Nyina agenda
arushaho kwiyubaka.
Musabyimana
Concessa, avuka ahahoze ari Cyangungu mu Ntara
y'Uburengerazuba.
Muri iki gihe, atuye i Kanombe ku kibuga cy'indege,
ubu afite imyaka 51 y'amavuko. Yavuze ko
yiyemeje kujya kuba i Kigali, kugira ngo abone amafarana yo gutunga abana be.
Yavuze ko mbere y'uko Jenoside iba, hari ikintu
cyabayeho aho bagendaga bandika ku mazu y'abantu, bakandikaho ngo 'aha ni kwa
kana ku mututsi, aha ni kwa kana kana ku muhutu'.
Mu buhamya bwe, yavuze ko ubwo baterwaga bahunze,
hanyuma inzu y’iwabo iratwika.
Avuga ko yari afite umwana w'umuhungu wavutse mu 1993.
Yaramufashe barahunga, ageze hafi n'urutoki ahura n'umugabo wakoraga ku bitaro
witwa Jamali ari kumwe n'interahamwe enye, amubwira ko agiye kumukorera ibintu
azahora yibuka mu buzima bwe akazatanga ubuhamya hose.
Ati "....Arambwira ati 'reka nze nkukorere ibintu ku buryo bizakubera isomo ukajya
utanga n'ubuhamya..."
Consessa yavuze ko igihe cyageze Ingabo z’Abafaransa zibasanga
aho bari bari bahamara nk’icyumweru. Icyo gihe, ngo bagendaga mu mashitingi bari bacumbitsemo bari kumwe n'interahamwe, bagenda bareba ahantu hari abakobwa n'abagore.
Nyuma mu ijoro bagarukaga muri ya shitingi, bakabyutsa
babandi babonye ku manywa.
Consessa avuga ko bamubyukije. Arabakurikira, asanga
hari uwafataga amafoto n'undi 'wamusambanyije'. Ati "Hari ukuntu bajyaga
bafotora nk'amafoto, ifoto igahita isohoka. Ubwo ari aho ngaho ari kumfotora
uko nambaye ubusa undi nawe mugenzi we arimo kumfata ku ngufu..."
Yavuze ko yabaye muri ubwo buzima, ari ibintu yamenyereye buri joro. Si we gusa, kuko bafataga n'abandi bagore.
Uyu mubyeyi yavuze ko ashaka ubutabera. Kandi iyo
abitekereje bibabaza umutima we. Akibaza impamvu abo basirikare badakurikiranwa kandi hari
abatangabuhamya.
Yavuze ko Se w'abana be, yamutaye nyuma yo kumenya ko
Abafaransa bamufashe ku ngufu. Avuga ko ibihe yanyuzemo byo gufatwa ku ngufu,
atari inkuru yoroshye kubarira umwana we.
Ati "[...] Mba numva ari nk'ibintu biteye isoni,
kubwira abana ngo wafashwe ku ngufu n'abantu barenze bangahe, basigara bibaza
niba uri umuntu cyangwa uri impyisi cyangwa sinzi uburyo babibonamo."
Mushimiyimana
Prisca, afite imyaka 47, yavukiye muri Komini Gishamvu,
Yarokokeye i Murambi muri zone Turquoise.
Yavuze ko abishwe mu bihe bitandukanye barimo
abatemaguwe, abacitse amaboko n'abandi babajyanaga i Murambi.
Avuga ko ubwo Abafaransa bageraga i Murambi, batangiye
kuvangura abantu, bamwe bakabashyira mu nzu zitandukanye.
Yavuze ko igihe cyageze Abafaransa batangira guhitamo
abakobwa n'abagore bo gusambanya, bakajya babajyana ahari inzu.
Ati "Ntibabajyanaga ku gasozi, hari inzu iri ruguru
ahantu ruguru yaho bakajya baza bakagutwara bakakujyana kukurongorera muri iyo
nzu (..) hari igihe bakurongoraga bakakubwira ngo hena bakavuga ngo zamura
akaguru byose nyine ntakundi umuntu akabyakira..." Uyu mubyeyi yavuze ko
bumvaga ntaherezo.
Amashusho y'iyi filime yafatiwe mu bice by'icyaro,
Kigali, mu mihanda yo muri Rusizi, n'ahandi.
Mu muhanda bajya i Nyarushishi, berekanye imihanda
ibiri yabagamo za bariyeri, yiciweho abantu benshi cyane. Bati "Aha hantu
hakozwe ibara."
Gaël Faye aherutse kubwira ikinyamakuru Actualitée ko
inkuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘itarangira’. Ko n’abakorotse ayo mahano
batanga ubuhamya ubundi budafite amagambo yo kubivuga.
Gaël Faye asanzwe afite filime yise ‘Petit Pays’
yakozwemo igitabo cyiswe ‘Gahugu Gato’, gifite amapaji 191.
Paji
nshya yarabumbuwe mu mibanire y’ibihugu:
Ku wa 27 Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron w’u
Bufaransa yasuye u Rwanda mu rugendo rwari rugamije gufungura paji nshya hagati
y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa
amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.
Mu ijambo rye, yavuze ko yemera ko igihugu cye
cyagizemo uruhare rwa politiki muri Jenoside, avuga ko abarokotse jenoside ari
bo "baduha impano y'imbabazi".
Yateye intambwe ikomeye muri politiki, kuko kuva mu
myaka 27 yari ishize aba Perezida bayoboye u Bufaransa batigeze bashaka
kugaruka kuri iyi ngingo.
Macron yavuze ko u Bufaransa bufite n'inshingano yo
"kwemera akababaro bwateye abanyarwanda, butuma bifata igihe kinini cyane
nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa."
Yavuze ko “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku
bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera,
kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora
kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".
Aba bagore batatu bashimiye Faye n'ikipe bakoranye ku
bw’ikorwa ry’iyi filime, ‘bishimira ko babonye umurongo wo kuvuga
ibyababayeho’. Bavuga ko isi yari imeze nk’iyabahindukiranye.’
Abagore batatu batanze ubuhamya bwuzuye agahinda bw’ukuntu Ingabo z’Abafaransa zabafashe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Gaël Faye yafashe umwanya wo kwandika iyi nkuru y’abagore
mbere y’uko atangira kuyifatira amashusho afatanyije na Michael Sztanke
TANGA IGITECYEREZO