RFL
Kigali

CANAL+ yahaye abanyamakuru amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/04/2022 11:11
0


Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ ibinyujije muri Kaminuza yayo ‘CANAL+ University’, yahuguye abanyamakuru 13 mu bijyanye no kwandika ndetse no gutunganya inkuru z’amashusho.



Ni amahugurwa y’iminsi ine yatangiye tariki 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022, aho yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya inkuru z’amashusho  ku ma Televiziyo atandukanye yo mu Rwanda. Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru, ari ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho, ndetse no gufata amashusho ari ku rwego rwo hejuru.

Victorien Tronche watanze amahugurwa 

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano, maze ashimangira ko amahugurwa nk’aya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira zinoze zo kuvumbura ndetse no gushyigikira abafite impano mu Rwanda. Yongeyeho kandi ko aya mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere,  kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha no guteza imbere itangazamakuru ndetse na cinema mu Rwanda.

Sophie TCHATCHOUA umuyobozi wa Canal + mu Rwanda 

Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari ingenzi cyane, ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi bakanarushaho kugakora kinyamwuga. Safari Desire ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko azamufasha kurushaho kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Gufata amashusho ndetse n’amajwi n’ibintu dusanzwe dukora, gusa aya mahugurwa yanyunguye ubumenyi buzamfasha kunoza ibyo nakoraga neza. Ikindi kandi aya mahugurwa yamfashije kumenya gutegura inkuru yanjye hakiri kare, kuburyo njya mu kazi nzi ibyo ndi bufate by’ingenzi.

Safari Desire 

Eugene Dufitemukiza ukorera PACIS TV nawe yashimangiye iyi ngingo yemeza ko  aya mahugurwa yamufashije kumenya uko azajya ategura ibyo agiye gukora mbere y’igihe, ndetse aboneraho n’umwanya wo gushishikariza bagenzi be b’abanyamakuru batunganya inkuru z’amashusho kurushaho kwihugura kugira ngo bajye bakora kinyamwuga.
Mu gusozwa aya mahugurwa, aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi ‘Certificate’ zo kuba baritabiriye aya masomo yateguwe na CANAL+ University. Mu gutegura aya mahugurwa, hibanzwe ahanini ku banyamakuru bakora kuri Televiziyo zo mu Rwanda zisanzwe ziboneka ku mashene ya CANAL+








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND