Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ ibinyujije muri Kaminuza yayo ‘CANAL+ University’, yahuguye abanyamakuru 13 mu bijyanye no kwandika ndetse no gutunganya inkuru z’amashusho.
Ni
amahugurwa y’iminsi ine yatangiye tariki 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022, aho yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya
inkuru z’amashusho ku ma Televiziyo
atandukanye yo mu Rwanda. Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko
kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru, ari
ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho, ndetse no gufata
amashusho ari ku rwego rwo hejuru.
Victorien Tronche watanze amahugurwa
Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano, maze
ashimangira ko amahugurwa nk’aya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira
zinoze zo kuvumbura ndetse no gushyigikira abafite impano mu Rwanda. Yongeyeho
kandi ko aya mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere, kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha no
guteza imbere itangazamakuru ndetse na cinema mu Rwanda.
Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari
ingenzi cyane, ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi bakanarushaho kugakora kinyamwuga. Safari Desire ukorera Ikigo cy'Igihugu
cy'Itangazamakuru (RBA), yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko
azamufasha kurushaho kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego
mpuzamahanga.
Ati “Gufata amashusho ndetse n’amajwi n’ibintu
dusanzwe dukora, gusa aya mahugurwa yanyunguye ubumenyi buzamfasha kunoza ibyo
nakoraga neza. Ikindi kandi aya mahugurwa yamfashije kumenya gutegura inkuru
yanjye hakiri kare, kuburyo njya mu kazi nzi ibyo ndi bufate by’ingenzi.
Eugene
Dufitemukiza ukorera PACIS TV nawe yashimangiye iyi ngingo yemeza ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uko azajya
ategura ibyo agiye gukora mbere y’igihe, ndetse aboneraho n’umwanya wo
gushishikariza bagenzi be b’abanyamakuru batunganya inkuru z’amashusho
kurushaho kwihugura kugira ngo bajye bakora kinyamwuga.
Mu
gusozwa aya mahugurwa, aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi ‘Certificate’ zo
kuba baritabiriye aya masomo yateguwe na CANAL+ University. Mu gutegura aya
mahugurwa, hibanzwe ahanini ku banyamakuru bakora kuri Televiziyo zo mu Rwanda
zisanzwe ziboneka ku mashene ya CANAL+
TANGA IGITECYEREZO