Sosiyete icuruza Telefone ngendanwa, Itel Rwanda yunamiye Inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 105 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse inaremera umuturage warokotse utuye i Karembure, aho yahawe amafaranga yo kumufasha n’ibindi bikoresho byose bihagaze muri miliyoni 1.5 Frw.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022, Abakozi ba Sosiyete ya Itel Rwanda bari
kumwe n’umufatanyabikorwa wabo Rocky Kirabiranya ndetse n’Itangazamakuru, bunamiye
ndetse banashyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imbaga
y’Abatutsi barenga ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside ykorewe Abatutsi muri Mata
1994.
Ahagana
saa Munani z’igicamunsi nibwo aba bakozi ba Itel bari bageze ku Rwibutso rwa
Nyanza ya Kicukiro, nyuma yo yo gushyira indabo no kunamira inzirakarengane
ziruhukiye muri uru rwibutso, Patrick Nsengiyera ushinzwe imirimo itandukanye
kuri uru rwibutso, yasobanuye amateka y’ibyabereye Nyanza ya Kicukiro muri Mata
1994.
Yavuze
ko muri uru rwibutso ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105, barimo hafi
ibihumbi 3000 byaguye kuri iyi site nyuma yo gutereranwa n’ingabo zari
zoherejwe mu Rwanda kubungabunga Amahoro ziganjemo iz’Ababiligi.
Nsengiyera
yasobanuye ko tariki ya 11 Mata 1994 aribwo Col. Renzaho Tharcisse yategetse
Interahamwe kwica Abatutsi ibihumbi 3 bari bahungiye muri Etoo Kicukiro nyuma
yo gutereranwa n’ingabo zari zoherejwe mu Rwanda kubungabunga Amahoro bari
bahungiyeho, mu Batutsi ibihumbi 3 bari bahungiye kuri Etoo Kicukiro
harokotsemo 100 gusa, barokowe n’ingabo zahoze ari iza RPA.
Uyu mukozi
wo kuri uru rwibutso yanasobanuye bimwe mu bice bigize uru rwibutso ndetse n’igisobanuro
cya buri gice mu bigize ubusitani bwarwo, ahanini bigaruka ku mateka n’inzira y’umusaraba
Abatutsi banyuzemo mu 1994, ndetse n’icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside.
Nyuma
yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abakozi ba Itel Rwanda berekeje mu Mudugudu
wa Kabeza, Akagali ka Karembure, Umurenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro
kuremera umuturage warokotse Jenoside wari ntaho nikora, mu rwego rwo kumubera
urumuri n’icyizere cy’ubuzima.
Ahagana
saa Kumi n’igice z’igicamunsi nibwo Itel Rwanda yageze mu rugo rw’uyu muturage
witwa Uwiseguye Eptimie washegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Uwiseguye
yatangiye aha ikaze abashyitsi bari bamugendereye, abasobanurira inzira y’umusaraba
yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yabaye afite imyaka 9, yabuze Nyina
umubyara wishwe areba, abura abavandimwe n’inshuti, ajugunywa mu mwobo wa
metero 8 yatemaguwe ariko ku bw’amahirwe aza kurokoka na Se umubyara ubwo
barokorwaga n’Ingabo zahoze ari iza RPA ubwo zageraga i Nyamata bari batuye.
Uyu
mubyeyi avuga ko bitari byoroshye nyuma ya Jenoside kuko ubuzima bwamugoye,
abaho mu bwigunge yaranze abantu bose kugeza ubwo se umubyara babanaga mu nzu
nawe bimuyobeye abona ko nubwo yamusigaranye ari umwe ariko nawe atamufite kuko
icyo gihe atavugaga ahubwo yabagaho mu bwigunge.
Eptimie
yaje gukomeza ubuzima ariga ariko agakomeza no gushengurwa n’abagifite
ingengabitekerezo ya Jenoside, byanatumye yimuka ava i Nyamata ajya kuba mu
murenge wa Gahanga nubwo naho yasanze bitoroshye gusa arikomeza ndetse akomezwa
n’abo yasigaranye mu muryango.
Mu
rwego rwo kumufasha kwigarurira icyizere cy’ubuzima no kumva ko atari wenyine
muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sosiyete
icuruza Telefone ngendanwa, Itel Rwanda, yaremeye uyu mubyeyi amafaranga n’ibikoresho
byose bifite agaciro k’arenga miliyoni 1.5 Frw.
Mu
byo Itel Rwanda yahaye Uwiseguye Eptimie harimo sheke ya miliyoni 1 Frw,
Minerval y’abanyeshuri y’ibihumbi 200 Frw, Smart Phone ya Itel, Ibikoresho
bizamufasha mu budozi nk’umwuga we wa buri munsi, ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri.
Nyuma
yo guhabwa iyi nkunga, Eptimie yashimiye byimazeyo Itel Rwanda avuga ko ubuzima
bw’umuryango we busubiranye ubuzima kuko hari ababatekerezaho.
Yagize
ati”Ni ukuri iki gikorwa munkoreye ni igikorwa muntunguje cyane kuko bitewe n’iminsi
nari maze ntabwo nabitekerezaga. Sinatekerezaga aho ibi bintu byava, ni nabwo
bwa mbere mfashe skeke y’amafaranga nk’aya mu ntoki zanjye, mu by’ukuri ndumva
bindenze, sinzi uko nabivuga.
Ntabwo
imibereho byari byoroshye haba abana bari mu kiruhuko ndetse baniga, nibazaga
aho minerval izava bikanshobera, natekerezaga kubakura mu kigo bigamo
nkabajyana ahandi nabyo nkabiburira igisubizo, ariko kuba mundemeye hari ikigiye
gukorwa ku mashuri y’abana banjye ndetse n’imibereho yacu nk’umuryango.
Munkoreye
igikorwa gikomeye cyane kigiye kugira akamaro gakomeye mu buzima bwacu nk’umuryango,
munyeretse ko ntari njyenyine ahubwo mfite abantekerezaho, munshimire cyane
umuryango mugari wa Itel Rwanda, mubabwire muti’umutima w’urukundo muzawuhorane,
nanjye ngiye gukora kuburyo nzabereka ko inkunga bampaye ntayipfushije ubusa”.
Nsanzimana
Ignace uhagarariye Itel mu Rwanda, yavuze ko iyi Sosiyete ahagarariye ishaka
kuba umuterankunga wa Leta mu gufasha Abarokotse kwigarurira Icyizere cy’ubuzima
no gusana imitima yakomeretse mukubaka u Rwanda twifuza.
Yagize
ati”Mu by’ukuri kuba twahuje iki gikorwa n’ibihe turimo bivuze ikintu kinini
cyane, kuko turi mu bihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, Hari imbaga yoretswe ariko kandi hari abo yasize ari ibisenzegeri ari
ba ntaho nikora, niyo mpamvu Itel Rwanda yifuje kuremera umwe muri abo bantu
basizwe iheruheru na Jenoside.
Itel
Rwanda ni Sosiyete ikorera mu Rwanda, nayo igomba kuba umufatanyabikorwa wa
Leta mu buryo bwo kugira ngo buri muturarwanda abashe kubaho neza mu rwego rwo
kubaka u Rwanda twifuza, ibi ni ibikorwa bizajya bikorwa buri mwaka kandi si
ubwa mbere tubikoze kuko no mu myaka ishize byarakorwaga.
Mu by’ukuri inkunga tumuhaye turifuza ko yakwiyubaka, akaba umunyarwanda ufite icyerecyezo n’icyizere cy’ejo hazaza, tukaba tumusaba kuyikoresha neza ku buryo izamugirira akamaro ikanamwubakira ubuzima”.
Itel Rwanda yunamiye inashyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105
Rocky Kirabiranya mu bari baherekeje Itel Rwanda gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakozi ba Itel Rwanda n'abari bayiherekeje bose basobanuriwe amateka ya Jenoside yabereye Nyanza ya Kicukiro
Ubusitani bw'Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ibuye riri mu ishusho y'ikarita y'u Rwanda igaragara mu busitani bw'Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro risobanuye guhora twibuka iteka
Uwiseguye Eptimie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe na Itel Rwanda yamuhaye amafaranga n'ibikoresho bifite agaciro k'arenga miliyoni 1.5 Frw
TANGA IGITECYEREZO