Utazirubanda Donat, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, mu Karere ka Ngororero by’umwihariko mu Murenge wa Muhanda, twasanze yicaye kuri Moto ye nshya turaganira, atubwira ko amaze kugera kuri byinshi yakuye mu gutwara Moto.
Mu kiganiro n’uyu mugabo ufite umugore n’abana, yatangiye asobanura ko umwuga akora ari umwe akaba ari ubumotari. Avuga ko awukora neza ukamubeshaho we n’abana be bane. Uyu mugabo ukorera muri Koperative COTEMU yemeza ko ubu bitandukanye na mbere aho yakoraga nta ruhushya na rumwe afite kandi na Moto atari iye.
Yagize ati ”Njye ndi umumotari kandi mbikora neza cyane kuko bimbeshaho n’umuryango wanjye. Ndi umugabo, mfite umugore n’abana bane kandi tubayeho neza cyane. Buriya mbere nahuraga n'akaga cyane kuko ntabwo nari mfite ibyangombwa kandi na moto ntwara atari iyanjye ndetse ntari no muri Koperative, ariko ubu ngubu, maze kugera kuri byinshi birimo n’ibyangombwa nabonye ndetse na moto ntwaye ubu ni iyanjye n’ubwo ntararangiza kwishyura Banki".
Utazirubanda Donat kuri Moto akoresha mu kazi ke kaburi munsi
"Mbere nta byangombwa
nagiraga kandi hari imihanda ntemererwaga kunyuramo kubera abapolisi, rero
byarahindutse cyane kuko ubu mfite kategori A na B. Ubu hari itandukaniro n’icyizere ko
ibintu bizagenda neza”.
Utazirubanda kandi yavuze ko n’ubwo afite moto atwara atari yarangiza kuyishyura ariko avuga ko ayishyura neza kandi akagaburira n’umuryango
ndetse n’abana bakajya ku ishuri. Ati: ”Ubu Banki ndayishyura neza cyane, mfite
ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri n’ibindi.Iyi moto nzayishyura.Ubu
mfite kategori ntwariraho moto mbese meze neza ariko ndashaka kongera ho n’inzindi
nkagera no ku modoka”.
Donat yatangaje ko muri Ngororero ingorane bahura nazo
nk’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto, ari iz'uko nta bangenzi benshi bahaba ku buryo nk’umuntu utwara moto
itari iye ashobora guhura n’akaga bitewe n’uko yabuze n'ayo guha nyiri moto
kandi nayo ari make cyane. Uyu mugabo w’abana bane n’umugore yavuze ko kuba
bafite imihanga mibi nanone ari imbogamizi bafite ariko yemeza ko ubuyobozi
bwabijeje ubufasha.
Mu mpumbero za Donat, ngo ni uko yifuza gufasha indi
kategori yo gutwara imodoka, moto ye akaba yayisigira undi muntu. Twaganiriye
nawe saa tanu zuzuye, atubwira ko yari amaze gukorera ibihumbi bitanu
kandi afite icyizere cyo kubona andi.
Donat yasabye urubyiruko gushka akazi ako ariko kose
kandi bakagakora bishimye na cyane ko we amaze imyaka 7 akora aka kazi
twamusanzemo. Ati”Urubyiruko rwo muri iyi minsi, nta bwo ruba rushaka gukora, rushaka kwibera ku muhanda gusa, ariko rukuye amaboko mu mifuka rukegera abafite
icyo bagezeho, baberekera kandi ubuzima bugakomeza”.
TANGA IGITECYEREZO