RFL
Kigali

Ngororero: Yubatse inzu, yishyura Banki anatunga umuryango we mu mafaranga akura mu gutwara moto

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/03/2022 9:24
0


Utazirubanda Donat, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, mu Karere ka Ngororero by’umwihariko mu Murenge wa Muhanda, twasanze yicaye kuri Moto ye nshya turaganira, atubwira ko amaze kugera kuri byinshi yakuye mu gutwara Moto.



Mu kiganiro n’uyu mugabo ufite umugore n’abana, yatangiye asobanura ko umwuga akora ari umwe akaba ari ubumotari. Avuga ko awukora neza ukamubeshaho we n’abana be bane. Uyu mugabo ukorera muri Koperative COTEMU yemeza ko ubu bitandukanye na mbere aho yakoraga nta ruhushya na rumwe afite kandi na Moto atari iye. 

Yagize ati ”Njye ndi umumotari kandi mbikora neza cyane kuko bimbeshaho n’umuryango wanjye. Ndi umugabo, mfite umugore n’abana bane kandi tubayeho neza cyane. Buriya mbere nahuraga n'akaga cyane kuko ntabwo nari mfite ibyangombwa kandi na moto ntwara atari iyanjye ndetse ntari no muri Koperative, ariko ubu ngubu, maze kugera kuri byinshi birimo n’ibyangombwa nabonye ndetse na moto ntwaye ubu ni iyanjye n’ubwo ntararangiza kwishyura Banki".


Utazirubanda Donat kuri Moto akoresha mu kazi ke kaburi munsi

"Mbere nta byangombwa nagiraga kandi hari imihanda ntemererwaga kunyuramo kubera abapolisi, rero byarahindutse cyane kuko ubu mfite kategori A na B. Ubu hari itandukaniro n’icyizere ko ibintu bizagenda neza”.

Utazirubanda kandi yavuze ko n’ubwo afite moto atwara atari yarangiza kuyishyura ariko avuga ko ayishyura neza kandi akagaburira n’umuryango ndetse n’abana bakajya ku ishuri. Ati: ”Ubu Banki ndayishyura neza cyane, mfite ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri n’ibindi.Iyi moto nzayishyura.Ubu mfite kategori ntwariraho moto mbese meze neza ariko ndashaka kongera ho n’inzindi nkagera no ku modoka”.

Donat yatangaje ko muri Ngororero ingorane bahura nazo nk’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto, ari iz'uko nta bangenzi benshi bahaba ku buryo nk’umuntu utwara moto itari iye ashobora guhura n’akaga bitewe n’uko yabuze n'ayo guha nyiri moto kandi nayo ari make cyane. Uyu mugabo w’abana bane n’umugore yavuze ko kuba bafite imihanga mibi nanone ari imbogamizi bafite ariko yemeza ko ubuyobozi bwabijeje ubufasha.

Mu mpumbero za Donat, ngo ni uko yifuza gufasha indi kategori yo gutwara imodoka, moto ye akaba yayisigira undi muntu. Twaganiriye nawe saa tanu zuzuye, atubwira ko yari amaze gukorera ibihumbi bitanu kandi afite icyizere cyo kubona andi.

Donat yasabye urubyiruko gushka akazi ako ariko kose kandi bakagakora bishimye na cyane ko we amaze imyaka 7 akora aka kazi twamusanzemo. Ati”Urubyiruko rwo muri iyi minsi, nta bwo ruba rushaka gukora, rushaka kwibera ku muhanda gusa, ariko rukuye amaboko mu mifuka rukegera abafite icyo bagezeho, baberekera kandi ubuzima bugakomeza”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND