RFL
Kigali

Ibibanza birahari n'amafaranga arahari - KTN na LETSHEGO borohereje abashaka kubaka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/03/2022 17:17
0


KTN Rwanda, ikigo cy'umwuga gihuza abacuruzi n'abaguzi b'ubutaka (ibibanza) cyahuje amaboko na Banki ya LETSHEGO, bagamije korohereza abanyarwanda bashaka kugura ibibanza byo kubakamo ariko bakaba badafite amafaranga ahagije.



Ibi bigo byombi byatangije imikoranire ku mugaragaro ndetse bisinya amasezerano y'ubufatanye agamije korohereza abaguzi b'ubutaka mu mujyi wa Kigali. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano wabereye i Rugende ho mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022.

Abayobozi bari bahagarariye ibigo byombi muri uyu muhango, basobanuye ko ikigamijwe ari ukorohereza abanyarwanda kubona uburyo bwo kugura ibibanza, aho LETSHEGO izajya itanga inguzanyo ku muntu ushaka kugurishwa ikibanza na KTN.

Hagenimana Philemon uyobora KTN Rwanda yasobanuye ko bafite ubutaka ahantu hatandukanye, bazagurisha ababishaka ku bufatanye na Banki ya LETSHEGO izajya itanga inyungu hadasabwe indi ngwate ku ruhande.

Uyu muyobozi yasobanuye ko imikoranire yabo na LETSHEGO izorohereza abashaka kugura ibibanza, aho uwashimye ikibanza cya KTN Rwanda azaba ashobora gutanga amafaranga angana na kimwe cya kabiri cy'igiciro cy'ikibanza, andi akayagurizwa na LETSHEGO mu gihe kitarenze iminsi 7.

Ikibanza umuntu azaba aguze ni na cyo kizaba ari ingwate y'inguzanyo azaba yahawe na LETSHEGO, aho umuntu ukuze azaba agomba kwishyura inguzanyo mu myaka ibiri, mu gihe ab'urubyiruko bo bashobora kwishyura kugeza ku myaka itatu.


Hagenimana asinya amasezerano

Bwana Hagenimana yahamije ko KTN Rwanda yakemuye ibibazo abantu bagiraga iyo babaga baguze ibibanza ku bakomisiyoneri batagira aho babarizwa, kuko KTN Rwanda yo ari ikigo gikora kinyamwuga kandi kizwi na Leta.

KTN Rwanda ni ikigo kimaze imyaka 11 gikorera mu Rwanda, aho gifite ibibanza mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse bakaba baranatangije ishami mu mujyi wa Dar Es Salaam ho mu gihugu cya Tanzania.

Ahabereye uyu muhango wo gusinya amasezerano hari ibibanza birenga 450, aho hari ibifite agaciro ka 4.700.000 n'ibifite agaciro ka 4.500.000, mu gihe kandi hari ibindi bice by'igihugu KTN Rwanda ifitemo ibibanza ku biciro bitandukanye.


Ndahimana Gilbert umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri LETSHEGO Rwanda ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru yavuze ko ikigambiriwe ari ugufasha abantu kwiteza imbere bakagura ibibanza.

Yagize ati ''Bizafasha abantu kubona ubushobozi bwo kugura ibibanza, binyuze muri Banki.''


Ndahimana Gilbert asinya

Ku byerekeranye n'inyungu abantu bazatanga bishyura, uyu muyobozi yagize ati ''Inyungu izaba ari isanzwe kuko mu Rwanda inyungu y'imari iciriritse ari hagati ya 18 na 30% natwe turi muri icyo kigereranyo kandi turizeza ko inyungu yacu izaba iri hasi ugereranije n'ibibndi bigo by'imari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusororo, Bwana Nsabimana Desire yashimiye KTN Rwanda yazanye umushinga wo kugurisha ibibanza mu murenge wa Rusororo ndetse anashimira abaturage bumvise gahunda yo kunoza imiturire, bakemera gukorana KTN.


Nsabimana Desire

Uyu muyobozi kandi yashimiye LETSHEGO yemeye gutanga inguzanyo kubashaka kugura ibibanza, anizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubibungabunga ndetse bagakora ubuvugizi bwo kuhashyira ibikorwa remezo byose.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND