RFL
Kigali

MTN yagize Mukansanga Salima Brand Ambassador mu gihe cy'imyaka ibiri amenyekanisha ibikorwa byayo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/03/2022 22:08
0


Umusifuzi Mukansanga Salima yagiranye amasezerano y'ubufatanye na MTN Rwanda azamara imyaka ibiri yamamaza ibikorwa byayo.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe, ikigo cy'itumanaho cya MTN cyagiranye amasezerano n'umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima yo kumenyekanisha ibikorwa by'iki kigo ndetse no kubyamamaza. Mukansanga kuva yava mu mikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun, yatangiye gukorana na MTN bya hafi kugera kuri uyu munsi yasinye amasezerano y'ubufatanye y'imyaka ibiri.

Salima yitegura gusinya amasezerano

"Ni ibintu bishimishije, kuva nava mu gikombe cy'Afurika nagiye mpura n'ibintu bishimishije ariko ibi byo bishimishije kurenzaho kuko hari abampaye amahirwe yo kuba mu bantu bafite ibyo bashyira ku isoko abantu bakabibona kandi bakabikurikiza." Mukansanga aganira n'itangazamakuru.

Yakomeje ati: "Uyu ni umwanya w'agaciro kuri njyewe hari benshi babaye abasifuzi mpuzamahanga ariko batigeze babona aya mahirwe kuko bakoraga amateka ariko akarangirira aho nta muntu n'umwe ukoresheje ayo mateka."

Mukansanga Salima yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye mu gikombe cya Afurika cy'abagabo, ubwo ikipe y'igihugu ya Guinea yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki 10 Mutarama 2022.

Salima yemeza ko aya masezerano azafasha impande zombi kugera kuri byinshi harimo no kwigisha no guhindura abamukunda. Ati: "Binyuze mu bantu bakunda nkunda abakunda uyu murongo wa MTN, bazumva amagambo yanjye amateka yanjye, kandi noneho bigiye kugera no ku batarabimenye".

"Ubu nishimiye kuba mbonye umuryango mushya, umuryango ugira ibikorwa byo kwamamaza, muri uko kwamamaza rero nshobora kuba nzaba ndi mu bantu bazagera ahantu henshi bivuze ko rwa rubyiruko, wa mwana ufite inzozi bizoroha ku mugeraho."

Mukansanga Salima asanzwe ari Umusifuzi ukomeye hano mu Rwanda akaba yarakuye urukundo rw'umupira w'amaguru ku mubyeyi we wari mu bayobozi ba Simba FC ubu yabaye Espoir FC.

Ku ruhande rwa MTN, Yaw Agyapong yagize ati "Ni amasezerano meza kuko Salima ni umwe mu badamu b'icyitegererezo abana ndetse n'ingeri zose zafatiraho urugero, gukorana na we biduteye ishema kandi natwe tuzabyungukiramo iyi myaka ibiri adufasha kwamamaza ibikorwa byacu ni iby'agaciro ku mpande zombi."

Yaw Agyapong ushinzwe amasoko muri MTN ari gusinya amasezerano

MTN kuva 2010 yatangiza ikigega cya MTN Foundation, ikunze gukorana bya hafi n'abaturage ndetse n'urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere akaba ari na ho ikunze gukoresha abafatanyabikora nka Mukansanga Salima ndetse hakaniyongeraho kwamamaza ibikorwa by'iki kigo.

Salima agiye gukorana na MTN mu myaka 2 iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND