RFL
Kigali

Abahanga bo muri Koreya y’Epfo bagiye kuza mu Rwanda kwigisha aba enjeniyeri gukora inyigo z’ibiraro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2022 17:15
0


Ikigo cyo muri Koreya y’Epfo gifatwa nk’icya mbere ku Isi muri program za mudasobwa zifashishwa mu gukora inyigo z’ibiraro (Bridge design) cyitwa MIDAS kigiye kohereza abahanga ku rwego rwo hejuru mu kuyobora no gukora inyigo z’imishinga ijyanye n’ibiraro kwigisha aba enjeniyeri (Engineers') bo mu Rwanda.



Ni ku bufatanye n’amasezerano bafitanye n’ikigo nyarwanda Nziza Training Academy cyiyoboye isoko ryo gutanga amahugurwa ahanitse ku barangije za Kaminuza mu masomo y’imyuga.

Biri mu rwego rwo kujyana n’icyerecyezo cy’igihugu, aho bateguye amahugurwa ajyanye no kwigisha ikorwa ry’inyigo z’ibiraro agiye kubera i Kigali agenewe aba 'engineers' b’abanyarwanda basanzwe bakora mu mirimo ijyanye no gusesengura ubukomere bw’inyubako, imihanda ndetse n’ibiraro.

Aya mahugurwa yemewe n’urugaga rw’aba-engineers mu Rwanda, ndetse aba enjeniyeri bazayitabira bazahabwa CPD Points 25

Ni ubwa mbere mu Rwanda hari kubakwa ikiraro gica mu kirere giherereye Kicukiro centre, nk’uko biri mu ntego za Nziza Training Academy kureba ubuhanga butari mu gihugu maze ubundi ikazana abahanga ku rwego mpuzamahanga bakaza kwigisha abanyarwanda uko bikorwa.

Ni kuri iyo mpamvu iki kigo cyarebye aho igihugu cyerecyeza maze cyanzura gusinya amasezerano n’ikigo cy-Abanyakoreya y’Epfo gikora program ya mudasobwa kabuhariwe mu gukora inyigo zibiraro yitwa MIDAS CIVIL akaba ari nayo aba bahanga baje i Kigali kwigisha abanyarwanda.

Kwitabira aya mahugurwa azamara iminsi itanu yose bisaba kuba wararangije Kaminuza mu mashami ajyanye n’Ubwubatsi bw’amazu, imihanda cyangwa ibiraro, ndetse ukaba usobanukiwe neza uko isesengura ry’uburemere bw’inyubako zikorera ibintu biremereye bukorwa.

Kwiyandikisha birasaba guhamagara cyangwa kwandikira kuri Whatsapp Nimero y'ikigo Nziza Training Academy +250785568718 cyangwa kuri +250788472191.

Amahugurwa akaba azatangira ku wa 30 werurwe, arangire ku wa 03 Mata 2022, mu minsi y’imibyiza akazajya aba nyuma ya saa sita.

Aya mahugurwa akazasozwa ku 04 Mata 2022 mu birori byo gutanga ‘certificate’ haba kuri aba bazaba bahuguwe mu gukora inyigo z’ibiraro, ndetse n’abandi basoje andi masomo yatanzwe na Nziza Training Academy muri 2020, 2021 ndetse n’amahugurwa yandi yabaye muri 2022.

Muri ibyo birori kandi hateganyijwe ishyirwa ku mugaragaro igishushanyo mbonera cya kaminuza ya IPRC Gishari cyo mu 2050 kiri kuri Hectare 45 cyakozwe n’abahanga bahuguwe na nziza training academy mu ishami ryo guhanga imbata z’amazu. 

Ikigo MIDAS cyo muri Koreya y’Epfo kigiye kohereza abahanga ku rwego rwo hejuru mu kuyobora no gukora inyigo z’imishinga ijyanye n’ibiraro kwigisha aba enjeniyeri bo mu Rwanda    

Ikigo Nziza Training Academy cyiyoboye isoko mu gutanga amahugurwa ahanitse ku barangije za Kaminuza mu masomo y’imyuga



Ikigo MIDAS kigiye kohereza mu Rwanda abahanga ku rwego rwo hejuru mu gukora inyigo z'ibiraro

ABAHANGA BO MURI KOREYA Y'EPFO BAGIYE KUZA MU RWANDA KWIGISHA ABA ENJENIYERI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND