RFL
Kigali

BNR yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/03/2022 13:11
0


Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za Leta z’imyaka 7, zifite agaciro ka Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, aho kwitabira kuzigura birarangira tariki ya 23 Werurwe 2022.



Aya makuru yatangajwe binyuze ku urubuga rwa Twitter ya Bank Nkuru y' Rwanda

Izi mpapuro za Leta zigurwa n'abaturage, nyuma y’igihe runaka bagasubizwa amafaranga baziguze hagiyeho inyungu yumvikanyweho n'impande zombi.

Gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko, akenshi Leta ibikora igamije ubucuruzi bwungukira igihugu, nk'iyo ishaka gushora mu mishinga ikomeye, ariko idashaka gufata amadeni mu banki, aha izi mpapuro ziguranwa amafaranga, nyuma leta ikazayasubiza.

Hari kandi impamvu yo kurengera ubukungu no kurinda amafaranga gutakaza agaciro, nk'aho leta ishyira impapuro mpeshamwenda ku isoko hagamijwe gukusanya amafaranga aba ari menshi mu baturage, akajya muri Bank y'igihugu, nyuma akazasohokamo mu gihe gikwiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND