Skol yafunguye ahantu hashya yise ‘’Virunga Corner’’, ahantu habereye ijisho ushobora kwicara ukanywa ikinyobwa cya Virunga kiri mu bwoko bubiri, harimo ‘Virunga Gold’ na ‘Virunga Mist’ unirebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe 2022, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Chomad habereye ibirori byo gufungura Virunga Corner, igice kimwe cyo muri Chomad ushobora kunyweramo ikinyobwa cya Virunga wisanzuye unirebera ibyiza by’u Rwanda.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare, nibyo byerekaniwemo agace kiswe Virunga Corner, maze abantu batandukanye batangira no gusoma kuri icyo kinyobwa bazajya bahasanga amasaha yose.
Virunga Corner, ifite umwihariko kuko uba unywa Virunga ndetse iri mu bwoko ushaka burimo Virunga Gold na Virunga Mist ndetse unashobora kunywa amazi ariyo Virunga Mineral Water, na sparkling wiyumvira n’amahumbezi ahari nk’ikirango cya Virunga.
Karim Tuyishime wubatse izina nka Kenzman akaba n’umukozi wa Skol ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Skol binyuze mu itangazamakuru, mu kiganiro yagiranye na INYARWAND yasobanuye byinshi kuri iki kinyobwa cya Virunga, ndetse anavuga byinshi ku hantu hashya hiswe Virunga Corner.