RFL
Kigali

Nkuye ikipe yanjye mu mwanda! KNC yatangaje ko niyo ijuru ryamanuka Gasogi United itasubira gukina shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2022 17:51
0


Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda igitego 1-0, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ye isezeye muri shampiyona ndetse ntacyakorwa kugira ngo igaruke kabone nubwo zaba ari impuhwe z’Imana.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama, hakomeje imikino ya shampiyona hasozwa imikino ibanza (Phase Aller) ahakinwaga imikino y'umunsi wa 15, harimo umukino w'ishiraniro wahuje Rayon Sports na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wagiye gukinwa, hashize iminsi micye umuyobozi wa Gasogi United afatiwe ibihano byo kutagaragara ku kibuga imikino umunani ndetse anacibwa amande bitewe n'ibyo yatangaje ahanini agaruka ku basifuzi yashije ko bamusifuriye nabi.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina amaze iminsi mu bihe bibi by'intsinzwi, aho bombi baherukaga gutakaza imikino y'umunsi wa 14.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mico Justin iyobora umukino.

Gasogi United yabonye amahirwe yo kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 70 ku mupira watewe na Nkubana Marc urenga umunyezamu Kwizera Olivier ujya mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habaye kurarira.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'igitego 1-0.

Nyuma y'uyu mukino utashimishije abakunzi n'abafana ba Gasogi United bemeza ko bibwe, umuyobozi mukuru w'iyi kipe, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko ikipe ye isezeye muri shampiyona, ibyo we yise ko ayikuye mu mwanda.

Yagize ati"Mwabonye uko umukino wa Police FC wagenze, mubona uyu mukino n'ibindi, ibi bintu bibereye aha ngaha bigaragaza ko byari byateguwe kuko twavuze ngo umuyobozi ushinzwe imisifurire yegure, ibi nibyo yakoze! Ibi ni ibigaragaza ko Federasiyo yuzuyemo Mafia, umwanda n'ibindi, ku bw'ibyo guhera uyu munsi ikipe dufashe umwanzuro wo kuyikura muri shampiyona".

KNC yavuze ko abakinnyi bazakomeza kwitoza ndetse abahembe nk'uko bikubiye mu masezerano ariko ntibazagaruka muri shampiyona kabone nubwo zaba impuhwe z'Imana.

Ati"Ikipe tuyikuye mu irushanwa guhera uyu munsi, abakinnyi bazakomeza kwitoza, bazakomeza guhembwa ariko ntibazakina shampiyona, nta nubwo dushobora kugaruka kabone niyo zaba impuhwe z'Imana, kuko ibi ni umwanda, mwabonye umupira twakinnye, imbaraga twakoresheje, abasifuzi baje ku mukino bahawe amabwiriza, bari gukina n'amarangamutima y'abantu, rimwe na rimwe abantu bazarwana bapfa umupira hatagize igikorwa".

KNC wari ufite umujinya w'umuranduranzuzi yagiriye inama umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda gukubura umwanda uri muri ruhago Nyarwanda kubera ko ntcyo afite, kuko aribo bishe umupira w'amaguru muri iki gihugu.

Uyu muyobozi yavuze ko atakomeza gushora amafaranga ye mu mwanda w'umupira w'amaguru mu Rwanda kuko yaba atagira ibitekerezo.

Gasogi United isezeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere yagezemo mu 2019, nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri.

Gasogi yari ifite amanota 16 mu mikino 15 yari imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino, mu gihe Rayon Sports ifite amanota 26 mu mikino 15.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND