Kwiyandikisha mu irushanwa rya Mr Rwanda riri kuba ku nshuro ya mbere byasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2022 hiyandikishije abasore 701 bo mu bice bitandukanye bigize u Rwanda.
Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro
Moses yabwiye INYARWANDA ko igikorwa cyo kwiyandikisha bagisoje bakiriye
ubusabe bw’abasore 701 bashakaga guhatanira ikamba rya Mr Rwanda.
Avuga ko batunguwe n’umubare
w’abasore biyandikishije cyane ko ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribaye.
Ariko kandi ngo byabahaye ishusho y’uko ryari rikenewe.
Uyu muyobozi avuga ko hakurikiyeho
kureba niba amajonjora (Auditions) azaba hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa
niba azaba imbona nkubone.
Umusore uzegukana ikamba rya Mister
Rwanda azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw n’inzu yo kubamo mu
gihe cy’umwaka umwe.
Azahabwa kandi internet yo gukoresha
mu gihe cy’umwaka azahabwa na Mango 4G, ndetse azanahembwa ‘smart phone’ na
Mango 4G.
Igisonga cya mbere [1st Runner Up]
azahabwa internet azakoresha mu mwaka na Mango 4G ahabwe na ‘router’ imufasha
kubona internet.
Igisonga cya kabiri [2nd Runner Up]
nawe azahabwa internet azakoresha mu gihe cy’umwaka umwe na ‘router’.
Umusore ukunzwe mu irushanwa [Mister
Popularity] azahembwa internet y’umwaka ndetse na ‘Smart Phone’ izatangwa na
Mango 4G.
Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro
Moses yabwiye INYARWANDA ko mu rwego rwo kwagura iri rushanwa riri kuba ku
nshuro ya mbere bahisemo ko bazajya bahemba abantu batatu barushije abandi
gutora abasore bazaba bahatana mu cyiciro cy’amatora.
Buri Cyumweru bazajya bahemba abantu
batatu bahize abandi gutora mu matora yo kuri internet, aho buri umwe azajya
ahembwa internet ya 100 GB mu gihe cy’amezi atatu.
Buri Cyumweru kandi bazajya bahemba
abantu batatu barushije abandi gutora banyuze ku butumwa bugufi (SMS). Buri
umwe azajya ahabwa telefoni Akeza Smart Phone ndetse na internet y’umwaka wose
wongeyeho 10GB.
Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd,
Byiringiro Moses [Uri iburyo] yavuze ko basoje igikorwa cyo kwiyandikisha
hiyandikishije abasore 701
TANGA IGITECYEREZO